Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yavuze ko yishimiye uko irushanwa ryagenze ndetse yishimiye intera ikomeye abafana be bamugejejeho.

Uko Mwiseneza Josiane yakiriye kutegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019

Yagize ati: “Nta mujinya mfite. Iri Kamba rya Miss Popularity 2019 naryo ni ryiza kuko naryo ryatuma ugira ucyo ugeraho, nta Mujinya. Ndituye abafana banjye bose kuko nibo barimpesheje.”


Mwiseneza Josiane yavuze ko yiteguye gukorana n’abafana be mu bikorwa yiyemeje ndetse na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan bagateza imbere igihugu.

Yagize ati: “Ikigiye gukurikiraho, icyizere abafana bangiriye tugiye gufatanya muri byose kandi ngafatanya na Miss kuko n’ubundi ni inshuti yanjye, mugenzi wanjye gukomeza kurwanira ishyaka igihugu cyacu ndetse iyi promotion yacu ikagira itandukaniro.”

Uko Mwiseneza Josiane yakiriye kutegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019

Mwiseneza Josiane wahabwaga amahirwe na benshi mu banyarwanda ntiyabashije kugera mu bakobwa 5 bagombaga gutorwamo nyampinga w’u Rwanda, ibintu bitavuzweho rumwe na benshi, gusa yaje kugirwa Miss Popularity 2019.

Mwiseneza Josianne yabaye Miss Popularity 2019
Mwiseneza Josianne yabaye Miss Popularity 2019

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU