Inayat Kassam, umugabo wahanganye na Al-Shabaab akomeje gushimwa n’abatari bake mu gihugu cya Kenya kubera ubutwari n’umurava yagaragaje ku munsi w’ejo ahangana n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Umugabo wahanganye na Al-Shabaab yashimwe na benshi ku bw'ubutwari yagaragaje

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugaboInayat Kassam  afite imbunda nto mu kaboko ke k’iburyo, ari nako agerageza guhangana n’abarwanyi ba Al-Shabab bari bamaze kugaba igitero ku nyubako ya Dusit Business Complex iherereye kuri 14 River Side muri Westlands muri Nairobi.


Ni nyuma y’igitero uyu mutwe w’iterabwoba wagabye i Nairobi kikagwamo abantu 15, byatumye uyu musaza wari wambaye ishati y’umuhondo afata imbunda akajya guhangana n’ibyihebe akiza abantu, ababibonye bamushimagirije ubutwari n’umutima yagize.

Abamuzi baje kugaragaza ko asanzwe azwiho kuba indwanyi n’umurashi kabuhariwe ndetse akanaba umuyobozi wa Company yitwa Scorpio Africa Ltd ikorera i Nairobi.

Mu gihe Al-Shabaab yateraga i Nairobi kuri uyu wa kabiri, Kassam usanzwe anafite impamyabumenyi mu byerekeye intwaro ntiyazuyaje yahise yigaba, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwa benshi. Umurava uyu mugabo yagaragaje ntiwigeze upfa ubusa kuko warokoye ubuzima bw’abatari bake.

Umugabo wahanganye na Al-Shabaab yashimwe na benshi ku bw'ubutwari yagaragaje
Inayat Kassam wahanganye na Al-Shabaab mu gitero i Nairobi

Ibyo Kassam yakoze ku munsi w’ejo byanibukije ibyabaye muri 2013 aho we n’abandi barashi nanone bahanganye na Al-Shabaab ubwo yagabaga cya gitero cyahitanye abatari bake muri Super Marche ya Westgate.

Company ya Scorpio Africa Ltd ayobora, ni Company ikomeye cyane I Nairobi kuko abayigize batanga imyitozo ku bashaka kwicungira umutekano, yaba iyerekeye intwaro cyangwa ishingiye ku mikino njyarugamba.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU