Umugabo witwa Kanyeshyamba Viateur ukomoka mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yatawe muri yombi nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi witwa Mukabaranga Felicite,bugacya yapfuye.

Kanyeshyamba Viateur wararanye n’uyu mugore bugacya yapfuye, byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru 27 Mutarama 2018, bucya kuwa Mbere umugore yapfuye, ahita atabwa muri yombi.


Amakuru aravuga ko Kanyeshyamba Viateur w’imyaka 58, yari asanzwe afite umugore w’umuganga ariko kubera ko yari yaraye izamu ku cyumweru, uyu mugabo yazanye Felicite w’imyaka 46 ngo amumare imbeho bucya mu gitondo yapfuye.

Mu kiganiro umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango yabwiye Makuruki dukesha iyi nkuru, yemeje ko aya makuru ariyo ndetse ko Kanyeshyamba Viateur yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati: “Nibyo koko mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere umugabo yararanye umugore utari uwe bucya uyu mugore yapfuye. Uyu mugabo yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, mu gihe umugore yahise ajyanwa ku bitaro gusuzumwa icyamwishe.”

Kanyeshyamba Viateur ari gukorwaho iperereza aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Ruhango,mu gihe abaganga bagisuzuma ngo hamenyekane icyishe Mukabaranga Felicite.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

2 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU