Umuhanzi Byonna afatanyije n’itsinda Cow Boys bamenyerewe mu ndirimbo zivuga ku rukundo bashyize hanza indirimbo ivuga uko bakunda abakunzi babo.

Umuhanzi Byonna yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Byonna ni umuhanzi uririmba ndirimbo zikangurira abantu gukundana no gusigasira isezerano ry’urukundo baba bagiranye.

Uyu muhanzi yashyize hanzeamashusho y’ indirimbo nshya yise “I love you” bivuga ndagukunda mu rurimi rw’Ikinyarwanda, n’indirimbo yakoranye n’itsinda rya Cowboys ryamenyekanye mu ndirimbo yabo yakunzwe na benshi yitwa “Nzagutuzahe”.

Umuhanzi Byonna yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Indirimbo “I love you”  y’umuhanzi Byonna n’itsinda rya Cowboys, igaragaza uburyo umugabo nyawe agomba kwitwara mu rugo no ku mukunzi we bakunda.

Umuhanzi Byonna yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Uyu muhanzi Byonna akurikije indirimbo “I love you”, iyindi ndirimbo yitwa “Ndakwishimira”,irimo imitoma cyangwa,  amagambo y’urukundo aryoshye kandi aryoheye amatwi ku  bantu bari mu rukundo.

Irebere indirimbo nshya I love you by Byonna ft Cowboy:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU