Oliver Mtukudzi, Umunya-Zimbabwe wanditse ibigwi mu muziki wa Afurika no ku ruhando mpuzamahanga yashyinguwe ku wa 27 Mutarama 2019 mu muhango witabiriwe n’abantu baturutse impande zitandukanye z’iki gihugu.

Umuhanzi Oliver Mtukudzi yashyinguwe

BBC yanditse ko ku wa Gatandatu aribwo umubiri wa Mtukudzi wasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye muri Stade y’Igihugu mu Mujyi wa Harare. Waje kujyanwa na kajugujugu mu gace avukamo gaherereye mu Majyaruguru ya Harare.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Nelson Chamisa, yabujijwe kwinjira aho nyakwigendera yasezerereweho.

Umuhanzi Oliver Mtukudzi yashyinguwe

Umuhanzi Oliver Mtukudzi wari ufite imyaka 67 yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa 23 Mutarama 2019, aguye muri The Avenues Clinic. Yazize uburwayi yari amaranye ukwezi.

Nyuma y’umunsi umwe, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatangaje ko uyu Umuhanzi Oliver Mtukudzi ari ‘Intwari y’Igihugu.’

Mtukudzi yatangiye gukora umuziki mu myaka isaga 40 ishize. Yashyize hanze imizingo y’indirimbo 67.


Yahimbye iye njyana ya Afro-jazz izwi nka ‘‘Tuku Music.’’ Yamenyekanye cyane ku Isi hose n’iwabo muri Zimbabwe biturutse ku ndirimbo yakoze ikomoza ku cyorezo cya SIDA yitwa ‘Todii’.

Mu 2001, yasohoye indirimbo Wasakara, bisobanuye ‘‘Urashaje cyane’’, yaje guhagarikwa kuko yasaga n’iyibasiraga Robert Mugabe, wategetse Zimbabwe imyaka 38.

Uyu muhanzi yarwaraga umutima na diabète yari amaranye igihe kinini. Yabitswe inshuro nyinshi ko yapfuye nko mu 2012 no mu 2016, ariko bikarangira ari ibihuha.

Mu Ugushyingo 2018, Mtukudzi witwaga Tuku yasubitse igitaramo yari gukorera mu Bwongereza abigiriwemo inama n’umuganga we.

Umuhanzi Oliver Mtukudzi yafatanyaga kuririmba n’inshingano zo kuba rwiyemezamirimo n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Yari ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) muri Afurika y’Amajyepfo.

Umuhanzi Oliver Mtukudzi yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Ukwakira 2018 mu gitaramo ngaruka kwezi cya Jazz Junction. Abacyitabiriye banyuzwe n’umuziki we w’umwimerere.

Umuhanzi Oliver Mtukudzi yashyinguwe

Umuhanzi Oliver Mtukudzi yashyinguwe

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU