Umuhanzi w’umunyarwanda witwa Sanyu yashyize Hanze amashusho y’indirimbo ye yiganjemo amagambo yuje uburyohe bw’ umutima.
Umuhanzi ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Sanyu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye, yitiriye izina rye akoresha mu mwuga w’ubuhanzi akora.
Uyu muhanzi ni umwe mu banyarwanda bafite ibikorwa byiza bimuha ejo hazaza he heza muri Muzika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa; Ndi Umunyarwanda, yemeza ko uyu mwaka wa 2019 ari umwaka wo gukora cyane kuko afite byinshi yifuza kugeza ku bakunzi be, ndetse n’abanyarwanda muri rusange. Umuhanzi Sanyu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa Sanyu ku munsi w’ejo hashize ku i Tariki ya 20 Mutarama 2019 abinyujije ku rubuga rwa Youtube.
Umuhanzi Sanyu adutangariza ko icyatumye indirimbo ye ayitirira amazina ye, ari uko bigaragaza igihe umuntu aba afite umukunzi umushimisha, Kandi ijambo ‘Sanyu’ mu busanzwe bikaba bivuga ‘Happy’ cyangwa ‘Ibyishimo.