Umwari witwa Uwihirwe Casmir Yasipi uri mu bakobwa 20 bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yise Mwiseneza Josiane ‘Igisimba’ maze abakoresha imbuga nkoranyambaga baramwandagazwa bidasanzwe, yisobanura mu buryo budafututse.

Ibi byabaye ejo kuwa mbere tariki ya 07 Mutarama 2019 ubwo abakobwa 20 bari muri Miss Rwanda bari bagiye mu kiganiro kuri Radio Rwanda maze bagatangira gushyira hanze amafoto agaragaza uko ikiganiro cyagenze.

Uwitwa Casmir Yasipi yashyize hanze umurundo w’amafoto menshi ku rukuta rwe rwa Instagram, maze ageze ku ifoto yifotoranyije na Josiane yandikaho ijambo rivuga ngo ‘SAVAGE,’ ryatumye abafana ba Mwiseneza bamwibasira bikomeye ndetse bamwe bakamusabira gukurwa mu irushanwa.

Ijambo ‘Savage’ urishyize mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ikintu kibi cg se Inyamaswa. Ibi bikaba byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafata Casmir Yasipi nk’umukobwa wishongora washatse kwerekana ko Mwiseneza Josiane ari umukobwa mubi, Umukobwa w’umuturage ndetse w’injiji.

Iyi foto Casmir yashyize hanze yatumye benshi bamwandagaza
Iyi foto Casmir yashyize hanze yatumye benshi bamwandagaza
Casmir Yasipi nawe ari mu bahatanye muri Miss Rwanda 2019
Casmir Yasipi nawe ari mu bahatanye muri Miss Rwanda 2019

Mu bitekerezo byashyizwe ku rukuta rwa CatVevo ari nawe wabashije gushyira hanze ifoto igaragaza igitutsi Yasipi yatutse Josiane, benshi bibasiye bikomeye Casmir Yasipi bamutegeka gusaba imbabazi Josiane kuko ngo ntibyari bikwiye kwandagaza umuntu bahanganye mu irushanwa rimwe.

Catvevo niwe watamaje uyu mukobwa
Catvevo niwe watamaje uyu mukobwa

Mu kwisobanura kwe, Casmir Yasipi yagize ati “Ku bijyanye n’ifoto yanditseho ijambo ‘Savage,’ Ntago ari njye ukoresha iyi account njyenyine.”

Uku niko Casmir Yasipi yisobanuye
Uku niko Casmir Yasipi yisobanuye

2 IBITEKEREZO

  1. Man ubundi ibi ntago byagakwiriye kurangirira aha, ibi bintu birimo ibintu byinshi, harimo ipfobya, harimo iteshagaciro, harimo ihohoterwa n ibindi byinshi bigamije kwica umuntu spiritually, ngewe rero nkaba numva ibi byagakwiye gukurikiranwa uwo mukobwa w umwirasi agasobanura neza ibi bintu kuko birababaje serieux

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU