Nyuma ya Yasipi na Safi Madiba, kuri ubu ni Muramira Regis, umunyamakuru wa City Radio wibasiwe n’abafana ba Mwiseneza Josiane nyuma y’amagambo atari meza yamuvuzeho.

Umunyamakuru w’imikino Muramira Regis yibasiwe bikomeye n'abafana ba Josiane Mwiseneza

Muramira Regis nabo bakorana mu kiganiro cy’imikino bakaba bagarutse kuri Mwiseneza Josiane aho bavugaga ku kwamamara kwe n’uburyo ashyigikiwe cyane kuri Instagram, aho kuri ubu kumuvuga nabi cyangwa se kuvugako adakwiye ikamba bisa no gukora icyaha imbere y’abafana be.


Mu kiganiro ubwo bakomozaga kuri iyo ngingo, umunyamakuru Muramira Regis nibwo  yavuzeko akurikije uko yamubonye atifuza nabusa ko yamubera Miss, ababitangaje kuri Radio avuga ko babona adakwiye kuba Miss Rwanda nabusa.

Ibi rero bikaba byahagurukije abafana ba Josiane Mwiseneza kuri Instagram, aho bakomeje kugenda basaba ifoto ya Muramira Regis ngo bamugereranye na Josiane barebe niba amurusha uburanga, abandi bamutuka ibitutsi bidasanzwe byuzuyemo no kumusebya.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU