Amakuru ari gusakazwa aravuga ko Alexia Uwera Mupende, umunyamideli wabigize umwuga wari utuye i Kanombe, yiciwe mu rugo rwe hakaba hakekwa umukozi we.

Umunyamideli Alexia Uwera Mupende yaba yishwe n'umukozi wo mu rugo

Alexia Uwera Mupende witeguraga ubukwe muri Gashyantare uyu mwaka, biravugwa ko yaba yishwe n’umukozi amukase ijosi.


Umuntu umwe wo mu muryango we yavuze ko bamenye amakuru y’urupfu rwe kuri uyu mugoroba, ndetse ko bari kwerekezayo ngo bamenye uko byagenze.

Mupende yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.

Umunyamideli Alexia Uwera Mupende yaba yishwe n'umukozi wo mu rugo

Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.

Alexia Mupende ngo yiteguraga gukora ubukwe ku itariki ya 16 Gashyantare 2019
Alexia Mupende ngo yiteguraga gukora ubukwe ku itariki ya 16 Gashyantare 2019

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU