Umunyarwanda wari watashye ubukwe bw’umuvandimwe we bwabaye kuwa 11 Mutarama 2019 bubera ahitwa Kisasi, mu  Mujyi wa Kampala yaburiwe irengero, akaba yatangajwe ku mazina ya Rogers Donne Kayibanda.

Umunyarwanda wari watashye ubukwe bw’umuvandimwe i Kampala yaburiwe irengero

Uku kuburirwa irengero kwa Rogers Donne Kayibanda kuje nyuma y’aho Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda (CMI).


Ubutumwa bw’uwitwa Lionel Agaba Manzi kuri twitter bugaragara ku rukuta rwa twitter rw’ Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, buvuga ko Donne yatawe muri yombi ashinjwa kuba yarakoranye n’Ubutegetsi bw’u Rwanda mu myaka ishize.

Ubu butumwa buragira buti: “Uyu ni Donne, yafashwe n’abakozi ba CMI muri Kampala. Kuri ubu nta we uzi aho aherereye. Araryozwa kuba yarakoranye na Leta y’u Rwanda mu minsi ishize.”

Umunyarwanda wari watashye ubukwe
Umunyarwanda wari watashye ubukwe i Kampala

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Richard Karemire yavuze ko ntacyo yatangaza kuri iyi ngingo ubwo yaganiraga na Chimpreports ariko yemeza ko urwego avugira rugiye gujora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko iyi mikorere idahwitse ariko Uganda ivuga ko nta Munyarwanda wigeze atabwa muri yombi nta cyaha akekwaho.

Benshi muri aba Banyarwanda bagiye batangaza ko baba bagiye muri Uganda mu bikorwa by’ubucuruzi no gushakayo akazi gaciriritse mu turere twa Mbarara, Kabale, Kagadi,Mubende, Kiboga,Kibale, Hoima, Kyankwanzi n’ahandi.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU