Umuramyi Ringtone Opoko wo muri Kenya, uherutse kuvuga ko abayeho mu gahinda gakomeye nyuma yo kwangwa na Zari ubwo yamusabaga urukundo, kuri ubu yaciye amarenga yabonye undi mukobwa wo kumuba hafi.

Umuramyi Ringtone Apoko wasabye urukundo Zari agiye kwicwa n'agahinda

Ringtone avuga ko nyuma yo kubengwa na Zari, ubu afite gahunda yo gushaka umugore bazabana mu nzu ye ifite ibyumba 10 iherereye i Runda mu Mujyi wa Nairobi.

Atanga ubuhamya mu rusengero rwitwa ATG Church, yagize ati: “Ntuye i Runda mu nzu yanjye y’ibyumba 10, nyibamo ndi umwe, iki nicyo kibazo mfite.”

Aca amarenge y’uko ateganya gushaka umugore, yagize ati: “Ndumva mfite agashiha, kuko narabutswe umukobwa ngomba kurongora muri uru rusengero, niyo mpamvu ndi hano, icyo nsaba pasiteri ni ukunsengera nkabasha kuba namugira uwanjye.”

Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye ku mugaragaro na Diamond Platnumz bari bamaze kubyarana abana babiri. Ringtone yahereye icyo gihe agaragaza ko yifuza guhoza amarira Zari, agashimangira ko ari Imana yamumweretse.

Nyuma yo kugurira imodoka Zari akamutera utwatsi Ringtone yamennye ibanga agiye gukoresha

Ringtone yashoye imitungo ye, yemera kugurira Zari imodoka ihenze ariko akegukana umutima we, ariko ntabwo byamuhiriye kuko Zari yamuteye utwatsi.

Umuramyi Ringtone wasabye urukundo Zari akarumwima yaciye amarenga ko yabonye umukunzi
Imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, Ringtone Opoko yifuzaga guha Zari Hassan nk’impano

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU