Umuraperi Jay Polly uherutse gufungurwa muri gereza ya Mageragere yavuze ko yatunguwe no kuba hari umuraperi mugenzi utaramusuye kandi yari abyiteze cyane.

Umuraperi Jay Polly yatunguwe no kuba hari umuraperi umwe utaramusuye muri gereza

Jay Polly washyize hanze indirimbo nshya yise amarira ya Josua yandikiye muri gereza, yatangaje ko yatunguwe no kuba umuraperi Bulldogg ataramusuye muri gereza kandi nta kibazo bari bafitanye, ndetse n’umunsi wa mbere bahuye akaba yarashatse kumukorera urugomo.


Yagize ati: “Abantu benshi baransuye birantungura.Umuryango wahageze inshuro nyinshi ariko umutipe witwa Dusabimana Emmanuel nagiye kubona mbona araje,arambwira ati maze iminsi nshaka kuzahano.”  The Mane yose nayo yarantunguye, Bad Rama, Marina, Safi Madiba na Queen Cha ndetse narabibabwiye. Umuntu utaransuye bikantungura ni Bulldogg.”

Jay Polly yavuze ko yatunguwe no kuba Bulldogg ataramusuye muri gereza
Jay Polly yavuze ko yatunguwe no kuba umuraperi mugenzi we Bulldogg ataramusuye muri gereza

Umuraperi Jay Polly yavuze muri iyi ndirimbo ye ko nta muvandimwe afite mu murwa bigaragaza ko yababajwe n’uko bamwe batamwitayeho nyuma yo kugezwa muri gereza.

Jay Polly yatangiye gukora Alubumu yise ’Mu nkuta 4’ ndetse yemeje ko amateka mabi yahuye nayo mu mwaka ushize yamwigishije akaba ashaka gukora cyane.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU