Umuraperi nyarwanda Abimana Sano Adolphe ukoresha izina rya True Boy mu muziki yinjiranye iyitwa ‘Sinikoraho’ muri 2019, aboneraho kwizeza abakunzi be kumwitega cyane muri uyu mwaka.

True Boy ni umwe mu bahanzi bashya mu ruhando rwa muzika nyarwanda akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo nk’iyitwa Ibituzura yakoranye na Social Mulla, Kunda Cyane, Urampabura, Rwanda uri Nziza n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, True Boy yashyize hanze indirimbo y’ibirori yitwa ‘Sinikoraho’ yakoranye n’umuhanzi witwa Yvanny, maze aboneraho no kwizeza abakunzi be ko 2019 ari umwaka agiye kwigaragazamo cyane.

Aganira na Touchrwanda, True Boy yagize ati “Umwaka ushize ntago wari mubi mu rugendo rw’umuziki wanjye, gusa abakunzi banjye bitege ibitangaza muri uyu mwaka mushya twinjiyemo.”

Abari bambaye Bikini bari mu mashusho y'iyi ndirimbo
Abari bambaye Bikini bari mu mashusho y’iyi ndirimbo
True Boy ngo muri 2019 bamwitege
True Boy ngo muri 2019 bamwitege
True Boy ubusanzwe bamwita Abimana Sano Adolphe
True Boy ubusanzwe bamwita Abimana Sano Adolphe
Yvanny niwe waririmbye Chorus y'iyi ndirimbo
Yvanny niwe waririmbye Chorus y’iyi ndirimbo

KANDA HANO UREBE SINIKORAHO YA TRUE BOY

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU