Mwiseneza Josiane yateye ishema umuryango we ku buryo witeguye kumukorera ibirori by’agatangaza, ibirori azahererwamo impano na nyina umubyara.

Uko Mwiseneza Josiane yakiriye kutegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019

Mwiseneza witwaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, agatorwa nka nyampinga wakunzwe kurusha abandi bakobwa bari bahatanye muri iri rushanwa, umukobwa wakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yitinyutse akava iwabo I karongi akaza guhangana n’abakobwa biganjemo ab’I Kigali, byatumye benshi bamukunda kandi baranabimwereka  maze bamuhundagazaho amajwi yabo.


Musaza wa Mwiseneza witwa Muhayimana Samuel yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko bari gutegura kumukorera ibirori byo gushimira uyu mukobwa wabo wigaragaje cyane ndetse ngo nyina yateguye impano azamuha.

Yagize ati: “Ibirori byacu turabiteganya, ni vuba ntabwo ari kera birahari tuzabikora kuko n’umukecuru yavuze hari impano azamuha ku giti cye agomba kuyimwihera. Amahirwe menshi bizabera i Rubengera.”

Mwiseneza ntarasubira iwabo i Rubengera, ubu ari i Gihara mu karere ka Kamonyi aho inshuti ze zamwakiriye ku Cyumweru mu buryo budasanzwe mu mashusho yagiye hanze ku munsi w’ejo.

Mwiseneza Josianne yabaye Miss Popularity 2019
Mwiseneza Josianne yahawe ikamba rya Miss Popularity 2019

Mwiseneza Josiane kandi yemerewe akazi na Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC nyiri Radio na TV1, ndetse Solange Ayanone usanzwe atanga amahugurwa yo gufasha Abanyamakuru yemeye kumuhugura ku buntu kugira ngo azakore neza akazi k’itangazamakuru.

Umuryango wa Mwiseneza Josiane witeguye kumukorera ibirori by'agatangaza

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU