Umuryango w’uwitwa Nyandwi Jean, ugizwe n’abantu 10, umaze imyaka ibiri uba muri shitingi mu Kagari ka Masoro, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Kigali umuryango w’abantu 10 umaze imyaka 2 uba mu karuli ka shitingi

Bamwe mu bagize uyu muryango bemeza ko bavuka mu Mujyi wa Kigali ndetse bamaze imyaka ibiri bibera muri ubu buzima bubi kuko nta bundi bushobozi bari bafite, uyu muryango kandi ubarurirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.


Imfura muri uyu muryango w’abantu 10, yitwa Bihoyiki Claude yabwiye Isango Star, ko ikibazo cyabo nta bantu batakizi kuko banakigejeje ku nzego zitandukanye z’ubuyobozi ariko zisa nk’izabatereranye.

Yemeza ko bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse no bari no mu bantu bagorwa no kubona icyo kurya.

Yagize ati: “Tumaze imyaka irenga ibiri twibera hano n’abana umunani. Njye iyo ntashye nzamura shitingi nkabona kwinjiramo.”

Yakomeje agira ati: “Ikibazo cyacu twakigejeje ku buyobozi ariko nyine turacyari hano. Twabibwiye gitifu na meya ariko ntacyo baradufasha.”

Abaturanyi b’uyu muryango, nabo bemeza ko ikibazo kizwi n’ubuyobozi.

Umwe yagize ati: “Aba bantu bamaze igihe hano, yewe n’ubuyobozi burabizi ariko twategereje ko gikemuka turaheba.”

IGIHE yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’uyu murenge wa Ndera, kuri telefone ariko ntiyabasha kuboneka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirabahire Languida, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana mu maguru mashya.

Yagize ati: “Ahubwo ndaje ngikurikirane, urakoze cyane ahubwo, njye ntabwo nari nkizi birantangaje ahubwo, muri shitingi akaba yarabigejeje aho tukaba tutabizi? Ndahita mbibaza gitifu ariko ubwo turabikurikirana kuko ntabwo bishoboka, umuntu yajya kuba muri shitingi duhari se?”

Uyu muryango w’abantu 10 wibera muri shitingi uvuga ko n’isambu yazishyizemo ari iyo batijwe n’umuturage.

Kigali umuryango w’abantu 10 umaze imyaka 2 uba mu karuli ka shitingi
Aha niho bamaze imyaka 2 bibera, imiterere ya shitingi uyu muryango ubamo
Bihoyiki Claude, imfura muri uyu muryango
Bihoyiki Claude, imfura muri uyu muryango

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU