Nyuma yo kugwa gitumo umukobwa bakundanaga ari gusambana n’undi muhungu mu birori byo gutangira umwaka, umusore yitwikiye mu nzu n’imirambo yabo amaze kubatera icyuma bombi.

Umusore yitwikiye mu nzu nyuma yo gucibwa inyuma n'umukunzi we

Uyu musore ukomoka mu gace kitwa Kirton muri Lincolnshire mu Bwongereza, yumvikanye ari gusakuriza umukunzi we ko nta wundi musore ukwiriye kumutereta uretse we, niko guhita afata icyuma arakimutera we n’umusore barimo bakorana imibonano mpuzabitsina, arangije yitwikiye mu nzu hamwe nabo.


Polisi niyo yatangaje ko ikeka ko aba bantu batwitswe bari babanje guterwa ibyuma ndetse ko n’ukekwa kubica ariwe watwitse inzu barimo nyuma y’aho abandi bantu bari bayirimo muri ibi birori by’ubunani basohotse bagahunga.

Abanyeshuli batangaje ko umwe mu bantu baguye muri iyi nzu ari Billy Hicks w’imyaka 24 biganye, ndetse yababwiye ko azitabira ibirori byo gutangira umwaka byagombaga kubera muri iyi nzu yatwitswe.

Umwe mu bantu bari muri iyi nzu wabashije guhunga ubwo uyu musore yayitwikaga, yavuze ko uyu musore utavuzwe amazina yahindutse umusazi nyuma yo gufata umukunzi we ari gusambana n’undi musore baziranye.

Yagize ati “Umusore watangije umuriro yari yasaze nyuma yo gufata umukunzi we ari kumuca inyuma ku musore basanzwe baziranye. Yamubwiye ati nta muntu ugomba kukuntwara. Ndatuma bibaho.”

Umugore w’imyaka 27 n’abagabo 2 barimo uw’imyaka 24 na 32 nibo polisi yemeje ko bahiriye muri iyi nzu mu ijoro rya taliki ya 01 Mutarama uyu mwaka gusa iracyari mu iperereza ku rupfu rwabo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU