Umwarimukazi wigisha mu mwaka wa 6 yafashwe ari gusambana n’umugabo witwa Mike Watt w’imyaka 40 wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuli abanza cyitwa Colburn giherereye North Yorkshire mu Bwongereza bibaviramo kwirukanwa ku kazi. 

Umwalimukazi yafashwe ari gusambana n'umuyobozi w'ikigo mu ishuli

Uyu muyobozi w’ikigo wavuzwe mu bitangazamakuru hafi ya byose mu bwongereza,yaciye inyuma umugore we bari bamaze imyaka 15 babana,asambana n’umwarimukazi witwa Emma Kelly w’imyaka 26 mu mwaka ushize.


Nyuma yo gufatirwa mu busambanyi, aba bombi bahise birukanwa ku kazi ndetse abarimu bagenzi babo bavuze ko bahise bimukira muri USA bajya kwibanira.

Watt yafashwe ari gusambana n’umwarimu yari abereye umuyobozi

Mike Watt yari amaze imyaka 8 ari umuyobozi w’ikigo cya Colburn ariko ingeso mbi ze zatumye yirukanwa ahomba umushahara w’ibihumbi 80 by’amapawundi yahabwaga buri mwaka.

Bamwe mu babyeyi b’abana biga kuri iri shuli bamaganye imyitwarire y’aba barezi b’abana babo yanagize ingaruka ku masomo yabo kuko hari ibizamini batabashije gukora.

Umwalimukazi yafashwe ari gusambana n'umuyobozi w'ikigo mu ishuli

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU