Umurungi Sandrine wasezerewe ku nshuro ya 3 mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 yavuze kuri ruswa y’igitsina yagiye ivugwa kuri bamwe mu bategura irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Umwe mu bakobwa basezerewe mu mwiherero yavuze kuri ruswa y'igitsina yagiye ivugwa muri Miss Rwanda

Sandrine yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi ahwihwiswa na benshi ko umukobwa witwa Uwase Muyango Claudine wambara nimero 1 afitanye umubano wihariye n’umwe mu bategura iri rushanwa witwa Joel Rutaganda.


Uyu mukobwa yatangarije urukuta rwa You Tube rwitwa Rwanda Daily, ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 abakobwa bose bafatwa kimwe ndetse nta n’umwe uba uzi ibyo barabazwa mbere y’uko bitangwa ndetse yemeza ko nta mubano wihariye yabonyeuri hagati ya Muyango na Rutaganda nkuko byari bimaze iminsi bivugwa.

Yagize ati “Ntabwo bishoboka, ruswa y’igitsina wayiha umukemurampaka wa mbere, uwa 2, uwa 3, uwa 4? Ntabwo bibaho. Hariya mukurwamo n’akanama nkemurampaka ntabwo mukurwamo n’abategura Miss Rwanda.Ntabwo waha ruswa y’igitsina buri muntu wese uje mu kanama nkemurampaka. Kuva mu irushanwa no kurigumamo umuntu aba yabikoreye.

Ntabwo mbizi pe. Abantu bavuga bitandukanye, ariko sinkeka ko umubano wabo bagiye kuwugirana bakagira uwo bahamagara. Ese babikuye he? Abantu batanga amakuru mu buryo butandukanye ariko mbere y’uko uyemeza ugomba kubanza kuyasesengura. Twebwe mu mwiherero ntabyo twari tuzi, mbyumvise ngeze hanze. Joel yari umuyobozi wacu usanzwe nta n’umuntu n’umwe yari afitanye nawe umubano wihariye. Ibibera hariya ni Fair game, nta muntu n’umwe wazamura niyo mwaba muziranye bimeze bite, hariya ntabwo bikora.”

Umurungi Sandrine yavuze ko atigeze abababazwa n’uko bagenzi be batoye ko asezererwa mu mwiherero kuko yabifashe nk’irushanwa ndetse yemeza ko iyo aba bakobwa bemererwa kwifata nta numwe wari kwirukana mugenzi we.

Umwe mu bakobwa basezerewe mu mwiherero yavuze kuri ruswa y'igitsina yagiye ivugwa muri Miss Rwanda
Umurungi Sandrine wambaraga nimero 19 wasezerewe ku nshuro ya 3 yamaganye ibya ruswa y’igitsina ivugwa muri Miss Rwanda

Umurungi yavuze ko yagowe bikomeye no kubyuka babwirwa ko bagomba gupakira ibikapu ko hari urataha,byatumye agira ubwoba ntiyabasha gusubiza neza ibizamini bahawe ndetse ariyo mpamvu abona yatumye ataha.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Uwase Muyango Claudine ari umukunzi wa Joel Rutaganda, uri mu bateguye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka ndetse ngo yamuzanye mu irushanwa ngo amuheshe ikamba rya nyampinga uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 haramenyekana uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’ibisonga bye ndetse na Miss Popularity, mu birori biteganyijwe kubera muri Intare Conferance Arena i Rusororo.

Umwe mu bakobwa basezerewe mu mwiherero yavuze kuri ruswa y'igitsina yagiye ivugwa muri Miss Rwanda

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

2 IBITEKEREZO

  1. Nanjye ndabenga bikomeye ibategura miss Rwanda cyane kuko badategura miss Rwanda ya babanyarwanda muri rusange ahubwo bategura miss bafite mu mitwe yabo
    Urugero niba miss Rwanda ariyabanyarwa kuki bakoresha ururimi abagenerwa bikorwa batumva
    2.simbica kuruhande hatimo akantu kuri miss Rwanda 2019 nigute bafata umwanya bagashyiraho miss wabo Kandi mubigaragara Hari ubikwiye Kandi ushoboye

    Kubwanjye miss Rwanda …………??????

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU