Umwongereza witwa Sean Marsden yaciye ibintu ubwo yashyiraga hanze akaga yahuye nako mu mpera z’umwaka ushize, ko kuvunika igitsina ari gutera akabariro n’umukunzi we.

Umwongereza Sean Marsden yavunitse igitsina arimo gutera akabariro

Sean Marsden yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yishimana n’umukunzi we Louise Gray wari wamusuye,birangira avunitse igitsina cye nyuma yo kunyerera ubwo yarimo ahindura uburyo bushya bwo gutera akabariro.

Sean Marsden ntiyariye iminsi mikuru isoza umwaka ushize mu byishimo, kuko yavunitse igitsina ari gukora urukundo n’umukunzi we, bigatuma ajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Abaganga bakoze iyo bwabaga bongera guteranya igitsina cya Sean cyari cyavunitse ndetse ategekwa kumara ukwezi kose adatera akabariro.

Umwongereza Sean yavunitse igitsina ari gutera akabariro n’umukunzi we
Umwongereza Sean yavunitse igitsina ari gutera akabariro n’umukunzi we

Sean yamaze ijoro ryose avurwa n’abaganga b’inzobere bo mu bitaro bya Royal Shrewsbury, ku bw’amahirwe ye imashini ye yongera gukora.

Umukunzi wa Sean marsden akimara kubona ko igitsina cye kivunitse, yagize ubwoba bwinshi ahita ahamagara nimero ya 999 ya polisi yo mu Bwongereza.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU