Tanasha Donna, umukunzi mushya wa Diamond yahishuye ko idini riri mu bintu byitambitse mu myiteguro y’ubukwe bwabo, umwe ni umuyisilamu undi na we anambye ku bukirisitu.

Urukundo rwa Diamond na Tanasha ntirumeze neza kubera kutumvikana kw'idini

Diamond Platnumz yagombaga kuzakora ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019, mu gihe gito gishize yahinduye itariki y’ubukwe bwe n’Umunyamakuru Tanasha Donna wo muri Kenya kubera impamvu zitandukanye.


Ubukwe bwa Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ na Tanasha Donna Oketch bwari buteganyijwe mu minsi mike iri imbere ku itariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi Isi yizihiza itariki ikomeye yahariwe abakundana.

Ku wa 14 Gashyantare, ni umunsi ufite amateka akomeye kuri Diamond Platnumz kuko ari nabwo urukundo rwe na Zari Hassan rwashyizweho akadomo n’uyu mugore wo muri Uganda.

Ubu, abakunzi ba Diamond mu bice byose by’Isi bategereje kumva umunsi wimuriweho ibirori bye na Tanasha. Ubu bukwe bushobora kuzaba bigoranye nk’uko ikinyamakuru Risasi Jumamosi cyabitangaje.

Mu gihe aba bombi bari batangiye gutegura undi munsi w’ubukwe, hagati yabo havutse ubwumvikane buke biturutse ku myemerere ya buri wese. Diamond ni umuyisilamu mu gihe Tanasha ari umukirisitu, kugira ngo basezerane ni uko umwe azemera gukurikira mugenzi we.

Ku ruhande rwa Diamond ngo yabwiye Tanasha ko kuva muri Islam ari ikizira ndetse ko umuryango wamuca. Umukunzi we Tanasha na we yanze kuva mu bakirisitu ngo abe umuyisilamu nk’uko Diamond abyifuza.

Mu kiganiro kirekire Tanasha aheruka kugirana n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yababwiye ko “Nta kibazo kwimukira muri Tanzania” kuko ngo “Ni igihugu cya kabiri” kuri we.

Yageze ku ngingo yo guhindura idini akajya muri Islam, Tanasha abwira abafana be ko nta mpamvu n’imwe yatumye ahindura aho yasengeraga.

Umwe mu muryango wa Diamond waganiriye n’iki kinyamakuru[akirinda kuvuga amazina ye], yashimangiye ko umukobwa aramutse yanze kuva ku izima cyaba ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati: “Aho birumvikana ko ari ikibazo gikomeye cyane. Twe twumvaga ko Tanasha azahindura idini ariko ndumva yatangiye kuzana ibibazo ku muvandimwe wacu Diamond.”

Urukundo rwa Diamond na Tanasha ntirumeze neza kubera kutumvikana kw'idini

Yongeyeho ati: “Icyo nzi neza, Diamond ntabwo yakorana ubukwe n’umugore udashaka gukurikira inzira ye, uwo badahuje idini byagorana cyane.”

Urukundo rwa Diamond na Tanasha ntirumeze neza kubera kutumvikana kw'idini

Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugana na Diamond kuri iki kibazo ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye igendanwa, ubutumwa yohererejwe mu bihe bitandukanye nabwo yanze kubusubiza.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU