Mu minsi ishize nibwo inama y’abagize inteko ishingamategeko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yemeje itegeko ryemerera umuntu wese wasamye inda atabishaka cyangwa atabyiteguye kuyikuramo; ibintu bitavuzweho rumwe n’abanyamadini batandukanye muri iki gihugu.

Pastor Brian Houston, Umuyobozi akaba ari nawe washinze rimwe mumatorero akomeye muri America ryitwa Hillsong Church yatangaje ko amadini adashyigikiye icyemezo we yita kwica, aboneraho gusaba reta kwmerera abakristo kutubahiriza iri tegeko.

Mubutumwa yanyujije kurukuta rwe rwa Twitter uyu munsi, Yagize ati:

“Nk’abanyamadini dufite ibisubizo byinshi kuri iki kibazo, mubyukuri turabangamiwe cyane kubera ubu bwicanyi bugiye guhabwa intebe mu gihugu cyacu, ari nayo mpamvu nsaba abakristo kutazakuramo inda kubushake bagendeye kukuba reta ibyemera.”

Yakomeje asaba reta ko yatanga uburenganzira kubakristo iri tegeko ntibazarishyire mubikorwa.

Musenyeri Herald utuye mumujyi wa New York nawe yihanangirije abakristo mukudaha agaciro iri tegeko, ashimangira ko nta mukristo ukwiye gukuramo inda kubushake.
Kugeza ubu Abanyamerika ntibavuga rumwe kuri iri tegeko cyane cyane abakristo bo mumadini atand

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU