Ubutegetsi bwa Perezida wa Venezuela Nicholas Maduro bushobora kuba buri mu marembera kuko nyuma y’ imyigaragambyo imaze igihe imwamagana umuyobozi w’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi Juan Guaidó yamaze kurahira kandi akaba ashyigikiwe n’ ibihugu bikomeye.

Venezuela: Juan Guaidó yarahiriye kuyobora Icyo gihugu Perezida Maduro we yiha Amerika

Nicholas Maduro arazwi cyane kubera imbwirwaruhame zikakaye zirimo ko yigeze kuvuga ko yafashe ku ngufu umukozi wo mu rugo no kuba yaragiye yigambaga abantu yishe.


Juan Guaidó, akimara kurahirira kuba Perezida w’ inzibacyuho ibihugu birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Brezil na Colombia.

Leta zunze ubumwe za Amerika zavuze ko zizatanga ibishoboka byose zigashyigikira Juan Guaidó, maze Maduro ahita yirukana abadiplomate b’ Amerika k’ ubutaka bwa Zenezuela abaha amasaha 72 ngo babe bamaze kuva mu gihugu cye.

Umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi wo ushyigikiye ko Perezida Maduro kuko ariwe watowe n’ abaturage.

Abatavugarumwe na Perezida Maduro bamaze igihe bigaragambya bamusaba kuva k’ ubutegetsi bavuga ko yatumye ubukungu buhungabana.

Imyigaragambyo imaze iminsi ibiri yatumye Juan Guaidó wari Perezida w’ Inteko ishinga amategeko arahirira kuba Perezida wa Venezuela w’ inzibacyuho yaguyemo abantu 14.

Juan Guaidó, ni umugabo ukiri muto ufite imyaka 35 y’ amavuko. Amaze imyaka 12 yinjiye muri politiki kuko yayinjiyemo muri 2007.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU