Icyamamare mu marushanwa ya X Factor Scarlett Lee yakoze agashya cyaciye aca ibintu kubera amafoto cyashyize hanze umukunzi we Nathan ari kumwambikira impeta mu irimbi.

X Factor Scarlett Lee yakoze agashya aterera ivi mu irimbi

Uyu mukobwa yavuze ko kuri iki Cyumweru uyu mukunzi we yamutunguye bajya gusura ibituro bya sekuru na nyirakuru,bahageze akubita ivi hasi amusaba ko yazamubera umugore, bituma byinshi mu binyamakuru bicika ururondogoro.

Uyu Scarlett w’imyaka 21,yabyutse mu gitondo yerekana iyi mpeta yambitswe n’uyu mukunzi we ku mbuga nkoranyambaga benshi mu bakunzi we batangazwa no kuba yayambikiwe mu irimbi.

Uyu muhanzikazi yari amaze imyaka 4 akundana n’umukunzi we Nathan Shaw none byarangiye bambikanye impeta mu irimbi.

Impamvu uyu musore yambikiye Scarlett impeta mu irimbi ni uko uyu mukobwa yakundaga sekuru na nyirakuru ndetse ngo yabikoreye hafi yabo ngo nabo babibone.

X Factor Scarlett Lee yakoze agashya aterera ivi mu irimbi

X Factor Scarlett Lee yakoze agashya aterera ivi mu irimbi
X Factor Scarlett Lee yakoze agashya aterera ivi mu irimbi

X Factor Scarlett Lee yakoze agashya aterera ivi mu irimbi

X Factor Scarlett Lee yakoze agashya aterera ivi mu irimbi

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU