Mbere y’uko yerekeza mu gihugu cya Suwede mu ikipe yahoo yitwa Sandvikens IF, Yannick Mukunzi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yahishuye ibintu byingenzi atazigera yibagirwa ubwo yari muri iyi kipe.

Yannick Mukunzi ugiye kwerekeza muri Sandvikens IF yavuze ibyo atazibagirwa muri Rayon Sports

Uyu musore yavuze ko adateze kuzibagirwa nagato ibihe byiza yagiranye na Rayon Sports, aho iyi kipe yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda yageze muri ¼ cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.


Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru taliki 13 Mutarama 2019,nyuma y’umukino w’umunsi wa 14 wahuje Rayon Sports na Kirehe warangiye Rayon Sports yitwaye neza ikayitsinda ibitego 3-0, byanemejwe ko uyu mukino ariwo wanyuma Yannick Mukunzi yakiniye Rayon Sports kuko agiye gutangira imyiteguro yo kugenda.

Muri Nzeri 2018 nibwo Yannick Mukunzi yerekeje muri Suwede (Sweden) gukora igeragezwa muri iyi kipe ya Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya gatatu aza no kuritsinda.

N’ubwo Yannick yamaze kwemeza ko agiye kwerekeza muri Suwede ndetse ko n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumurekura, ntiyigeze atangaza italiki ntarengwa azagenderaho.

Yagize ati: “gahunda yo kugenda ntabwo ndemeza umunsi neza ariko ni muri ibi byumweru bibiri biri mbere, bishobora kuba icyumweru cya mbere cyangwa icya kabiri, ntabwo ndabimenye neza, oya nta wundi mukino nzongera gukina, navuganye n’ubuyobozi ndabibasaba ubu ngiye kwitegura neza n’umuryango wanjye umbone.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu bintu atazibagirwa muri Rayon Sports ari amateka yandikanye n’iyi kipe yo kugera muri ¼  cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Yagize ati: “urwibutso mfite muri rayon Sports ni amateka twakoze, amateka twakoze tugera muri ¼  cya CAF Confederations Cup, navuga ko aribwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yageze hariya. Urundi rw’ibutso mfite ni ukuntu abafana ba Rayon Sports banyakiriye nza muri iyi kipe.”

Uyu musore kandi yashimiye ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC yakuriyemo akanayikinira mbere yo kwerekeza mu Rayon Sports.

Yannick Mukunzi ubu wamaze kuba umukinnyi wa Sandvikens IF yo muri Suwede,yakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC , ari nayo yazamukiyemo mbere y’uko mu mwaka wa 2017 yerekeza muri Rayon Sports.

Mukunzi Yannick yakinnye umukino wa nyuma muri Rayon Sports

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU