Nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umukunzi we Iribagiza Joy, umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports, Yannick Mukunzi, abinyujije kuri instagram, yagaragaje ishimwe afite ku mutima.

Yannick Mukunzi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo gusezerana na Iribagiza Joy

Uyu mukobwa basezeranye nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu witwa Ethan Mukunzi ubu ufite imyaka itatu y’amavuko.

Mukunzi yafashe uyu mwanzuro iminsi mike mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko yamaze gutandukana na Rayon Sports yakiniye kuva muri Kanama 2017.


Uyu mukinnyi abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasohoye amafoto yaranze gusezerana kwe na Iribagiza Joy. Yavuze ko afite ishimwe ku Uwiteka ku bwo ku ntambwe nshya bagezeho.

Yannick Mukunzi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo gusezerana na Iribagiza Joy

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi azerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède tariki 23 Mutarama 2019, akayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 nibwo aba bombi bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera.

Yannick Mukunzi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo gusezerana na Iribagiza Joy

Yannick Mukunzi wari umaze igihe akinira Rayon Sports yavukiye mu Bwiza i Bujumbura mu Burundi. Amaze igihe kirekire akundana byeruye n’uyu mukobwa banafitanye umwana w’imfura.

Yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva 2009 kugera 2013 ubwo yazamurwaga mu nkuru yakiniye kuva ubwo kugera mu 2017 ajya muri mukeba wayo Rayon Sports.

Mukunzi na Iribagiza bafitanye umwana w'imfura
Mukunzi na Iribagiza bafitanye umwana w’imfura, nyuma yo gusezerana mu mategeko, yavuze ko afite ishimwe ku Uwiteka ku bwo ku ntambwe nshya bagezeho

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU