Umunya Brazil witwa Maycon Salustiano Silva w’imyaka 25 yarashe umwana we w’amezi 6, yikora munda nyuma yo kurakazwa bikomeye n’uko umugore we yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Yarashe umwana we amuziza ko nyina yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

Uyu mugabo wari wafashe ku gasembuye,yatashye asaba umugore we ko yamufata neza mu buriri undi nawe amukurira inzira ku murima niko guhita afata imbunda atura umujinya umwana we w’umuhungu w’amezi 6,amurasa urufaya rw’amasasu.

Uyu mugabo warasiye uru ruhinja rwe mu rugo rwe ruherereye mu gace kitwa Luziânia muri Brazil, yatawe muri yombi na polisi ayibwira ko atibuka uko ibintu byose byagenze kuko yari yasinze cyane.

Maycon yakoze aya mahano muri Nzeri umwaka ushize nyuma yo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge,biramushyushya niko kurasa umwana we abitewe n’uko umugore we yanze ko baryamana.

Yarashe umwana we amuziza ko nyina yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

Umugore w’uyu mugabo witwa Jennifer yavuze ko yabyutse agasanga umwana we ari kuvirirana,yihutira kumujyana kwa muganga bamubwira ko yishwe arashwe abibwira polisi kuko uyu mugabo we yari asanzwe atunze imbunda.

Yarashe umwana we amuziza ko nyina yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina
Maycon yarashe umwana we kubera ko umugore we yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

Yarashe umwana we amuziza ko nyina yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU