Umusore Young Jally w’umunyarwanda ubarizwa Muri leta zunze ubumwe za Amerika (USA) State South Dakota City Sioux Falls yasohoye indirimbo shya.

Young Jally wasohoye indirimbo nshya aritegura kuza mu Rwanda Uyu muhanzi Young Jally yashyize hanze indirimbo irimo amagambo y’umwihariko. Iyo ndirimbo yitwa (Ikizungerezi) ikubiyemo amagambo y’urukundo (Imitoma).

Young Jally wasohoye indirimbo nshya aritegura kuza mu Rwanda

Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa; Dunia, Ndagushaka, yakoranya n’umuhanzi witwa Besto n’izindi zitandukanye zimakaza umuco mwiza, kandi zigakangurira abantu kugira urukundo.

Young Jally wasohoye indirimbo nshya aritegura kuza mu Rwanda

Uyu musore ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ari kwitegura kuza mu Rwanda mu gihe kiri imbere agasangiza abanyarwanda ibihangano bye, ndetse no gutaramana nabo mu gitaramo azako amurika umuzingo (Album) ugizwe na zimwe mu ndirimbo ze ziganjemo ubutumwa n’amagambo y’urukundo.

Young Jally wasohoye indirimbo nshya aritegura kuza mu Rwanda

Young Jally avuga ko yiteguye gukorera umuziki mu gihugu cya Amerika nk’umunyarwanda nubwo bigoye ariko azabikora, kandi afite ishema nk’ umwana w’umunyarwanda ukiri muto ufite imbere heza hazaza mu muzi nyarwanda.

Kandi hano w’umve indirimbo nshya ya Young Jally:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU