N’uburakari bwinshi, Zari Hassan yikomye abamaze iminsi bamwibasira, cyane cyane abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram, nyuma yo kwigaragaza yambaye Bikini.

Zari yikomye abamaze iminsi bamwibasira kubera yashyize hanze yambaye ikariso

Zari Hassan ufite abana 5 ariko ukaba utamenya ko abagejejemo yewe nawe rimwe na rimwe abihishira, mu minsi ishize yagaragaye yambaye umwenda w’imbere maze benshi mu bamukurikira kuri instagram bagaragaza kutabyishimira bavuga ko nta mubyeyi w’imbyaro nk’izo afite wari ukwiye kwishyira ku karubanda yambaye ikariso.


Zari utakibana n’umugabo wibera muri Afurika y’epfo, nyuma y’amagambo abafana be bamubwiye akamukora ku mutima, nawe n’ibisa n’uburakari yabasubije agendeye ku byiyumviro bye.

Zari yikomye abamaze iminsi bamwibasira kubera yashyize hanze yambaye ikariso

Mu gusubiza abamwibasiranga, n’uburakari bwinshi yagize ati: “Bavandimwe ninshaka kwambara imyenda yo kogana kuko ndi kuri pisine [piscine] ni ubuzima bwanjye. Na we ushaka kwambara ikanzu ni ubushake bwawe. Ntukantegeke ibyo nambara mu buzima kuko nanjye nta we ntegeka. Ndasaba ko twakubahana, mumbabarire.”

Zari yikomye abamaze iminsi bamwibasira kubera yashyize hanze yambaye ikariso
Zari Hassan yikomye abamaze iminsi bamwibasira kubera kwambara bikini

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU