Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yavuze ko yumijwe n’ ibibi bikorwa n’ abashinzwe umutekano mu gihugu cye, ategeka koabagaragaye batatabwa muri yombi.

Zimbabwe: Ibibi bikorwa n' abashinzwe umutekano byatangaje Perezida Mnangagwa

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Manangagwa yavuze ko yumijwe n’inkuru yarebye ku gitangazamakuru mpuzamahanga cya Sky News, aho umugabo wari wambaye amapingu mu maguru yakubitwaga n’ abashinzwe umutekano inshuro nyinshi ku mutwe.


Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Zimbabwe, ushinja abasirikare kuba barakoze ibikorwa byo kubangamira abigaragambyaga, by’umwihariko ko umunani bishwe mu cyumweru gishize baraswa amasasu ya nyayo, ibi bikaba bitangazwa n’igitangazamakuru BBC.

Abaturage ba Zimbabwe bamaze iminsi bigaragambya kubera ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byazamutse. Igisirikare cya Leta kikaba gishinjwa gukorera iyicarubozo abigaragambyaga.

abashinzwe umutekano

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukaba warasohoye itangazo ugira uti “Abasirikare ba Zimbabwe bambaye imyenda yabo y’akazi ibaranga na polisi ya Zimbabwe batangije iyicarubozo rigambiriwe.”

Ku wa mbere w’icyumweru gishize nibwo Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 76 y’amavuko, yavuye mu rugendo yarimo i Burayi rutarangiye ngo ahangane n’umwuka mubi ukomeje mu gihugu.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU