Umutoza wa Chelsea FC Maurizio Sari, yanze gutatahana n’ abakinnyi be mu modoka nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth ibitego 4-0 byatumye benshi batangira kwibaza impamvu.

Abakinnyi ba Chelsea batashe bonyine nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth

Abafana ba Chelsea batangiye kwibaza niba hari umwuka mubi utangiye gushinga imizi mu ikipe, nyuma yuko bigaragaye ko umutoza wayo atatahanye n’ abakinnyi be mu modoka ubwo baru bamaze kuinyagirwa na Bournemouth ibitego 4-0.


Uyu mutoza uzwi ku izina rya Maurizio Sari yaganiriye n’abasore be iminota 40 nyuma y’uyu mukino wabaye taliki 30 Mutarama 2019, yongera kugaragara yisubiriye Stamford Bridge wenyine abakinnyi bafata urugendo bataha bonyine.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi byaba byaratewe no kuba yarashakaga gutekereza neza, yirinda urusaku rw’abakinnyi bamaze gutsindwa, n’ubwo hari n’abavuga ko ibi byaba ari ikimenyetso cy’uko mu ikipe hivanzemo undi mwuka ushobora gutuma ibintu bidakomeza kugenda neza.

Ibitangazamakuru byinshi byagiye bitangaza ko uburyo bwo gukinisha abakinnyi bwa Sarri bushobora kugorana. Uyu mugabo yanze kuva ku izima akomeza gukoresha uburyo bwa 4-2-2, akaba ari nayo mpamvu akomeje kwitabaza abakinnyi yatoje muri Napoli mu rwego rwo kumufasha.

Nyuma yokunyagirwa na Bournemouth 4-0, Ikipe ya Chelsea iri ku mwanya wa Gatanu aho ifite amanota 47, inganya na Arsenal iri ku mwanya wa Kane.

Abakinnyi ba Chelsea batashe bonyine nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth

Abakinnyi ba Chelsea batashe bonyine nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth
Ikipe ya Chelsea imaze kunyagirwa na Bournemouth
Abakinnyi ba Chelsea batashe bonyine nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth
Maurizio Sari afite umukoro ukomeye nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0 byose

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU