Abatoza ba Arsenal kubufatanye n’uruganda rwa Skol batanze imyitozo ku makipe atanu yo muri Shampiyona y’u Rwanda, banaha Jean Marie Vianney na Wanyanza amatike yo kuzajya kureba umukino w’ikipe ya Arsenal.

Abatoza ba Arsenal batanze amahugurwa banaha amatike 2 abafana yo kuzajya kureba umukino w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Gashyantare 2019 ,nibwo habaye umuhango wo gusezera abatoza babiri bari bavuye mu ikipe ya Arsenal bari bamaze igihe kingana n’iminsi itanu mu Rwanda aho bahaye n’imyitozo abakinnyi bakina mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ku kibuga giherere mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe yitoreza.

Amasomo yatanzwe n’aba batoza bafatanyije n’Abayobozi ba Rayon Sport aribo Robertinho n’umwungirije Wagner do Nascimento Silva guhugura mu rwego rwo kubereka uburyo Arsenal iteguramo imikino yabo nk’uko byatangajwe na Simon McManus uyoboye itsinda ry’abatoza bakubutse mu Bwongereza.

Abatoza ba Arsenal batanze amahugurwa banaha amatike 2 abafana yo kuzajya kureba umukino w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza

Mu kiganiro yatangaje ko yasanze abatoza bo mu Rwanda bazi umupira ndetse bafatikanya kungurana ibitekerezo mu rwego rwo kugirango uburyo Arsenal  ikoresha ngo itsinde bwagera kure .

Abatoza ba Arsenal batanze amahugurwa banaha amatike 2 abafana yo kuzajya kureba umukino w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza

Aho yasoje avuga ko umwanya we yafashe aza mu Rwanda utamfuye ubusa ndetse ko mu gihe kizaza bazabona umusaruro mwiza.

Mu makipe yari yitabiriye iyi myitozo harimo Rayon Sports yari yazanye abakinnyi bayo bose,Kiyovu Sports, AS Kigali na Police FC zahagarariwe n’abakinnyi bane na Mukura VS yahagarariwe n’abakinnyi babiri gusa.

Muriki gikorwa banahaye impamyabumenyi abakinnyi bitabiriye imyitozo.

Abatoza ba Arsenal batanze amahugurwa banaha amatike 2 abafana yo kuzajya kureba umukino w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza

Abafana bari baje kwihera ijisho iyi myitozo nabo ntibaviriyemo aho kuko bamwe bahise bajya muri Tombola yo guhatanira amatike 2 yo kuzajya mu Bwongereza kureba umukino w’ikipe ya Arsenal.

Abatoza ba Arsenal batanze amahugurwa banaha amatike 2 abafana yo kuzajya kureba umukino w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza

Muri iyi Tombola umusore witwa Nahimana Jean Marie Vianney hamwe na Bikorimana Jean Claude bita uzwi nka ‘Wanyanza’ nibo babonye amatike yo kuzajya kwirebera umukino wa Arsenal mu Bwongereza  aho bazafata rutema ikirere muri Mata 2019.

Abatoza ba Arsenal batanze amahugurwa banaha amatike 2 abafana yo kuzajya kureba umukino w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza

Abatoza ba Arsenal baboneyeho guha imidali y’ishimwe abafana b’iyi kipe baba mu Rwanda bifotoza n’ifoto y’urwibutso izabibutsa ibihe byiza bagiriye mu Rwanda.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU