Umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, Ali Kiba, yatangaje ko agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Afurika ariwe Timaya.

Ali Kiba agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Afurika

Umuhanzi Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba ku izina ry’ubuhanzi ni umwe mu bagize uruhare runini mu kubaka umuziki wa Tanzania aho magingo aya agiye gukora indirimbo n’umuhanzi Timaya nawe uhagaze neza mu muziki wa Afurika.

Ibi byemejwe n’ikirango uyu muhanzi Timaya yashyize hanze gikubiyemo indirimbo zizasohoka kuri album ye izaba yitwa Chulo Vibes gusa ntiyigeze atangaza igihe izasohocyera.

Mu bahanzi bazagaraakuri kuri iyi album bakoranye na Timaya harimo Burna Boy ukunzwe muri iyi minsi ,Ali Kiba ,Michel Montano ndetse n’abandi.

Ali Kiba agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Afurika

Twakwibutsa ko Ali Kiba ari umuhanzi w’ibihe byose mu muziki wa Tanzania aho yakunzwe mu ndirimbo zirimo Cinderella ndetse aza guhabwa ibihembo bitandukanye birimo Best Zouk /Rhumba Song, Best Collaboration, Best Male Artist, Afro Pop Song of the year ndetse n’ibindi aho yanatwaye igihembo mpuzamahanga cya Best International Act: Africa mu kiswe MTV Europe Music Awards.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU