Umuhanzi Ali Kiba uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania ari mu byishimo, yibarutse imfura y’umuhungu nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza.

Ali Kiba na Rikesh bibarutse imfura

Umunyamuziki  Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo SnapChat yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu kuri uyu wa Gatatu taliki 27 Gashyantare 2019.


Ali Kiba ndetse n’umukunzi we Aminah Rikesh Khaleef bibarutse umwana w’umuhungu nyuma yuko bivuzwe ko aba bombi bakoze ubukwe uyu mufasha we atwite inda y’imvutsi.

Ali Kiba na Rikesh bibarutse imfura

Ali Kiba mu mafoto yashyize hanze yavuze ko ari ibyishimo byinshi kuri we ndetse n’umuryango we nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura aho yahise ashyira hanze amafoto agarazaga ikirenge ndetse n’ikiganza amukikiye.

Ali Kiba na Rikesh bibarutse imfura

Bibaye nyuma yuko Ali Kiba bivugwa ko afite abana 4 yabyaye ku bagore batandukanye aribo Amiya, Jamal, Sameer and Chamy basanga uyu yabyaranye n’umugore we baherutse gukora ubukwe.

Twakwibutsa ko Alikiba na Aminah Rikesh Khaleef umuyobozi w’ikigo cyitwa Rockstar uvuka muri Kenya  bashyingiwe  kuwa  19 Mata 2018, ubukwe bwagaragayemo udushya twinshi bwanatashwe n’ibyamamare bikomeye barimo n’abakuru b’ibihugu.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU