Umusuwisi witwa Dean Schneider yagaragagaye ari guhoberana n’intare ndetse imurigata ibiganza mu mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Amafoto ya Dean Schneider ari guhoberana n’ intare yaciye ibintu hirya no hino

Dean Schneider yateruye iyi ntare y’ibiro 94 barahobera bikomeye ndetse imurigata ikiganza cye, arangije ayiryama hejuru, aho yabwiye abantu ko bakwiriye kumenya ubwiza bw’inyamaswa ndetse bakwiriye gukundana nazo.

Abantu benshi batinya inyamaswa z’inkazi ariko Dean Schneider we yagaragaye ari kuyikorakora bari gusomana.

Schneider umaze igihe kinini aba muri Afrika y’Epfo, yamenyeranye n’iyi ntare kuko babana aha hantu yororerwa, akaba asanzwe ari umuhanga mu kwita ku nyamaswa z’inkazi zirimo n’iyi ntare yitwa Dexter.


IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU