Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, ntiyashimishije abakirisitu benshi mu magambo atunguranye yavuze,  ngo nta hantu na hamwe ataririmbira mu gihe yatumiwe gufasha abandi.

Amagambo yatunuranye Israel Mbonyi yavuze ntiyashimishije abakirisitu benshi

Kugeza nuyu munsi usanga bitavugwa rumwe kuba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuba yajya kuririmbira mu tubari cyangwa mu tubyiniro. Aho usanga bamwe babifata nk’ikizira abandi bakumva byaba byiza mu gihe waba uri gutanga ubutumwa bwiza.


Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro muri iyi minsi aho usanga indirimbo ze zikundwa n’abantu batandukanye babarizwa mu madini atandukanye , yewe abasenga n’abadasenga bose uzasanga bakunda indirimbo zuyu musore.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star , Isarael Mbonyi bamubajije niba yaririmbira mu tubari cyangwa utubyiniro nawe asubiza muri aya magambo: “Mu kabyiniro naririmbamo ari buryo bwo kuvuga ubutumwa ariko ari ukugenda gushimisha abantu aho ngaho sindabyumva. Nabanza nkabisengera.”

Amagambo yatunuranye Israel Mbonyi yavuze ntiyashimishije abakirisitu benshi

Mu mwaka ushize uyu musore yaririmbye mu gitaramo gisanzwe ‘Legends Alive’ cyari cyateguwe na KNC, aho umuhanzi w’imena yari Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo.

Israel Mbonyi avuga ko nta cyamubuza kujya gushyigikira bagenzi be bakora indirimbo zitwa iz’Isi kuko nawe iyo yabatumiye mu bitaramo bye bitanga bakajyayo.

Yagize ati: “Nanjye njya mbatumira mu bitaramo byanjye. Reka nanabashimire nka Bruce Melody, ba Knowless, ba Christopher bose bari bahari mu gitaramo cy’ubushize, nari nabatumiye baraza nishimiye kubabona. Nanjye rero iyo bantumiye muri gahunda zabo kuki ntajyayo? Ndagenda nkabashyigikira.”

Amagambo yatunuranye Israel Mbonyi yavuze ntiyashimishije abakirisitu benshi
Israel Mbonyi ntiyashimishije abakirisitu benshi

Mbonyi aherutse gushyira hanze indirimbo “Nkwiye kurara iwawe” indirimbo iri kwigarurira imitima ya benshi muri iyi minsi, dore ko iri kugenda ikundwa ku buryo bukomeye mu gihe gito imaze isohotse.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU