Menya amateka y’umutoza w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda  nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie umaze imyaka ine yitabyimana.

Ntagwabira Jean Marie yavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu 1974 ari naho yakuriye. Mu Burundi yakiniye Vital’O mbere y’uko ajya mu ngabo za APR zabohoye u Rwanda.

Mu 1993 ubwo ikipe ya APR FC yashingirwaga ku Mulindi wa Byumba, Jean Marie ni umwe mu bayikiniye kugeza mu 1999 ubwo yahagarikaga gukina umupira w’amaguru akerekeza mu nzira y’ubutoza aho yagiye kwiga ibijyanye no gutoza mu gihugu cy’u Bufaransa i Clairefontaine.

Muri 2001 yagarutse mu Rwanda, aba umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC aho yafatanyaga na Rudasingwa Longin gutoje iyi kipe. Muri 2003 ubwo yari yungirije umutoza Asisa muri iyi kipe, baje gutsindwa n’ikipe ya US Kenya y’i Lubumbashi muri Congo Kinshasa mu mikino ya CAF Cup winners’ Cup biza kuviramo uyu mutoza mukuru kwirukanwa.

Jean Marie ni we watoje umukino wo kwishyura asezerera iyi kipe ayinyagiye ibitego 8-0 harimo bine bya Karekezi Olivier maze ageza APR FC muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa, aho yasezerewe ya JULIUS BERGER yo muri Nigeria nyuma yo kumutsinda ibitego 3-2 (igiteranyo) mu mikino yombi.

Umukino ubanza wabereye muri Nigeria, JULIUS BERGER itsinda APR 3-0, uwo kwishyura ubera i Kigali APR FC itsinda ibitego 2-0 bya Jimmy Mulisa ubu uri gutoza ikipe ya APR FC. Uwo mwaka abakinnyi babiri ba APR, Lomami Jean na Karekezi Olivier bari bayoboye abatsinze ibitego byinshi muri Cup winners’ Cup. Muri 2003 kandi, Jean Marie akaba yahesheje APR FC igikombe cya shampiyona nk’umutoza mukuru.

Ntagwabira wari ufite ipeti rya Capitaine mu gisirikare cy’u Rwanda yatangiye akazi ko mu ikipe y’igihugu muri 2002 ubwo yari yungirije Ratomir Djakovic maze bafatanyije bahesha ikipe y’igihugu Amavubi itike y’igikombe cya Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia nyuma yo gutsinda Ghana igitego 1-0.

Amateka ya Ntwagwabira Jean Marie umaze imyaka 4 yitabyimana
Abana babiri ba Ntagwabira Jean Marie

Muri 2004 mu ikipe ya APR FC yahagiriye ibihe byiza dore ko muri uwo mwaka yatwayemo shampiyona n’ igikombe cya Cecafa atsinze Ulinzi yo muri Kenya ibitego 3-1 (iyi ikaba ari nayo Cecafa ya mbere ikipe ya APR yari itwaye nyuma y’aho yari imaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri ariko itsindwa).

Muri uriya mwaka, APR FC yasezerewe na Africa Sports (Côte d’Ivoire) ya Richard Tardy muri 1/8 cya CAF Champions League nyuma yo gutsindana igitego 1-0 muri buri mukino hakitabazwa penaliti. APR FC yari yahigitse Zamalek yo mu Misiri iyitsinze ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali mu gihe ubanza warangiye Zamalek itsinze APR ibitego 3-2.

Ubwo Ntagwabira yari yungirije Thomas Okono muri APR FC mu mwaka wa shampiyona 2006/07, babaye aba gatatu muri Cecafa yabereye i Mologoro muri Tanzania nyuma yo gutsinda ikipe ya Ulinzi yo muri Kenya ibitego 4-1.

Muri 2007, Jean Maria Ntagwabira yerekeje mu ikipe ya ATRACO asimbuye Sam Ssimbwa maze asoza imikino ya shampiyona ari ku mwanya wa gatatu inyuma ya APR FC na Rayon Sports.

Amateka ya Ntwagwabira Jean Marie umaze imyaka 4 yitabyimana

Mu mwaka wa shampiyona wa 2007/08, Jean Marie yatwaranye na ATRACO igikombe cya shampiyona, ahita aca agahigo ko kuba ari we mutoza umwe rukumbi wabashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu makipe abiri atandukanye dore ko no muri APR FC hari ibyo yatwaranye nayo.

Muri 2010, Jean Marie yerekeje mu ikipe ya Kiyovu Sports abasha kwegukana igikombe cya pre-season cy’irushanwa rya Primus Cup, iki akaba ari cyo gikombe ikipe ya Kiyovu Sports iheruka.

Amateka ya Ntwagwabira Jean Marie umaze imyaka 4 yitabyimana

Muri 2011, uyu mugabo yagiye mu ikipe ya Rayon Sports yaje kuvamo muri 2012. Ubwo yajyaga muri Rayon Sports akaba yarasimbuyemo Ruremesha Emmanuel na Radjab Bizumuremyi maze ahita agura abakinnyi batandukanye barimo Amiss Cédric, Nizigiyimana Karim Makenzi na Fuade Ndayisenga.

Ku itariki 03/10/2012 ni bwo Ferwafa yahanishije Jean Marie Ntagwabira kumara imyaka itanu nta kipe yo mu Rwanda atoza biturutse ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 06/07/2012 aho yavuze ko ubwo yatozaga Kiyovu Sports yanyuze ku mufana witwa Kayinamura Issa maze bagaha abakinnyi ba Rayon Sports amafaranga kugira ngo Kiyovu itsinde Rayon.

Ku wa 30 Ukwakira 2012, Jean Marie yajuririye iki cyemezo cya Ferwafa maze bituma igihano kigabanywa kugera ku myaka ibiri. Nyuma yo gusoza ibihano bye, muri Nyakanga 2014 ni bwo yagizwe umuyobozi wa technique mu ikipe ya Sunrise yo mu ntara y’uburasirazuba.

Jean Marie Ntagwabira wakiriye agakiza akabatirizwa mu mazi menshi ku wa 25 Ukuboza 2014, yitabye imana afite imyaka 41 asiga abana babiri ba bahungu Ntwagwabira Haruna na Ntagwabira Cédric.

Amateka ya Ntwagwabira Jean Marie umaze imyaka 4 yitabyimana

Mu rukerera rwo ku wa kabiri tariki ya 03 Gashyantare 2015 ni bwo hamenyakanye inkuru y’incamugongo ko Jean Marie Ntagwabira wari umuyobozi wa technique mu ikipe ya Sunrise yitabye Imana azize indwara y’umwijima aguye mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU