Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, avuga ko uyu muryango utigeze ucikamo ibice.

Amb. Nduhungirehe yasubije abavuga ko Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba wacitsemo ibice

Mu kiganiro kirambuye Olivier Nduhungirehe yagiranye na The NewTimes, yabajijwe ku makuru y’uko uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba waba waracitsemo ibice, asubiza avuga ko atari ukuri.

Olivier Nduhungirehe yagize ati “Umuryango wa Afurika  y’iburasirazuba  ntabwo wapfuye. Ni umwe mu miryango yo muri Afurika ifite gahunda ihamye.”

N’ubwo avuga ko utigeze ucikamo ibice, ahamyaka ko hashize imyaka mike ugaragaramo imbogamizi zimwe na zimwe, ati “Yego tumaze imyaka mike duhura n’ibibazo birimo ibijyanye na politiki, imibanire y’ibihugu no kudashyira mu bikorwa amasezerano twagiye dusinya mu bijyanye na gasutamo ihuriweho ndetse n’isoko rusange.”

Mu nama yabaye ku wa 1 Gashyantare 2019, yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, Perezida Kagame w’u Rwanda yayitorewemo, akaba agiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka. Nduhungirehe akaba avuga ko mu gihe u Rwanda rugiye kumara ruyoboye uyu muryango, ruzagerageza kugira byinshi rushyira mu buryo.

Yagize ati “Icyo tugomba gukora ni ugukorana na buri gihugu kigize umuryango, mbere na mbere tugashyira mu bikorwa ibyo twagiye twiyemeza, dukuraho inzitizi zose kuko bizagorana ko EAC igera ku ifaranga rimwe n’ubuyobozi bumwe hatabanje gukemurwa ibyo twiyemeje mbere.”

Yakomeje avuga ko hari akazi kenshi gategereje Perezida Kagame muri uyu muryango. Agendeye ku nkingi enye ziwugize zirimo guhuza gasutamo, isoko rusange, ifaranga rimwe ndetse n’Ubutegetsi bumwe, avuga ko ebyiri muri zo [gasutamo n’isoko rusange] zamaze gushyirwa mu bikorwa ariko ko hakirimo imbogamizi.

Olivier Nduhungirehe anavuga kandi ko Perezida Kagame azaba arebwa n’ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere ndetse n’ikibazo cya politiki mu Burundi, aho ngo umuhuza mu biganiro byo kugarura amahoro hagati y’Abarundi, Benjamin Mkapa manda ye yarangiye ibiganiro bitageze ku ntego.

Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba washinzwe mu myaka ya1960, ugizwe n’ ibihugu bitatu aribyo Kenya,Uganda, na Tanzania. Ariko uyu muryango waje guseswa mu 1970 igihe uwari Perezida wa Uganda Idi Amin yageraga ku butegetsi.

Uyu muryango wongeye kubyutswa mu 1990 , ubyukijwe n’ibihugu bitatu byari byarawushinze, u Rwanda n’u Burundi byaje kwakirwa icyarimwe muri uyu muryango muri Nyakanga 2007 nyuma na Sudani y’Amajyepfo iza kuwinjiramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU