Anita Pendo yasabye Imana ubwenge, amahoro, imbabazi, uburinzi bwe ndetse no kuguma mu nzira yatangiye yo gukora ibyo imwifuzaho.

Anita Pendo yasabye Imana ikintu gikomeye mu buzima bwe

Anita Pendo umwe mu banyarwandakazi birwanyeho mu buzima bugoye yanyuzemo kuri uyu wa 14 Gashyantare nibwo yagize isabukuru y’amavuko aho yasabye Imana ikintu mu buzima bweko yumva yamukorera.

Mu butumwa yanditse kuri Instagram yavuze ko ibyo yasaba Imana ari byinshi gusa ashimangira  ubwenge, amahoro, imbabazi , uburinzi bwe ndetse no kuguma mu nzira yatangiye yo gukora ibyo imwifuzaho biri mubyo yifuza ko Imana imushoboza ubuziraherezo.

Anita Pendo yasabye Imana ikintu gikomeye mu buzima bwe

Yagize ati: “Hanyuma ibiri imbere nabyo ndabiyeretse. Mana ndagusaba ubwenge, amahoro, imbabazi zawe, uburinzi bwawe ndetse no kuguma mu nzira natangiye yo gukora ibyo unyifuzaho. Ndashimira namwe nshuti zanjye munyongera imbaraga mu buzima bwa buri munsi.”

Twakwibutsa ko kuri ubu afite abana 2 yabyaranye n’umukinnyi wa ruhago Ndanda aho kuri ubu batakibana ubu bahujwe n’abana babyaranye.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU