Buri  mwaka taliki ya 14 GASHYARANTARE, mu Rwanda ndetse no ku ISI muri rusange, haba umunsi wahariwe Abakundana (St Valentin), uwo munsi abasore  n’inkumi bawizihiza bahana impano zitandukanye.

ARAGISHA INAMA: Umugore wanjye yahukanishijwe nuko nta mpano ya St Valentin namugeneye!

Ariko si abasore n’inkumi wagenewe gusa, kuko usanga n’abashakanye babyaza umusaruro uwo mwanya baba babonye, aho bategurira abakunzibabo impano zitandukanye.


Gusa nubwo bimeze bityo, hari igihe wisanga uwo munsi urangiye nta kantu kadasanzwe ukoreye umukunzi wawe, bitewe n’impamvu zitandukanye, aho twavuga mo;nko kubura umwanya, kubera impamvu zitandukanye, cyangwa se ubushobozi buke.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, taliki ya 15 GASHYANTARE, nibwo umukunzi w’inkuru zacu, yifuje ko twamufasha kumugishiriza inama, none kuko yatwizeye akadutuma, reka tumutumikire. Yagize ati: Nitwa NSABIMANA, ( amazina yahinduwe, ku bw’ubusabe bwe) nkaba ndi umugabo wubatse, ndetse mfite n’umwana w’imyaka 3. Nkora akazi ko gutanga amafunguro mu iguriro ry’amafunguro (Resitora).

Ku munsi w’ejo hashize ( kuri St Valentin) , aho nkorera twagize abakiliya benshi cyane, kuburyo nabuze akanya ko gutekereza kuby’uwo munsi, bityo nta mpano nigeze ntegurira umukunzi wanjye, ndetse akaba n’umugore wanjye!

Nka saa tanu z’ijoro,nibwo nageze i muhira, gusa nasanze umugore wanjye aryamye mu cyumba cy’uruganiriro, ndetse bibanza kunyobera! Namubajije impamvu aryamye aho, maze ansubiza ko yari antegereje. Numvise mbyishimiye  gusa ibyo byishimo ntibyatinze kuko umugore wanjye, yahise anyakira  agakapu ko mu mugongo nari mfite, maze areba mo, ariko mbona ahise yijima!

Naketse ko wenda hari ikintu kidasanzwe yaba abonye mo, ariko ndebye mo nsanga nta kidasanzwe kiri mo, mubajije impamvu imuteye guhindura isura kandi asanzwe ari Muhorakeye, yansubije arira ko nkwiye kuzajya kwiga gukunda, ngo kuko ntabyo nzi, yahise ambaza impamvu nta mpano ya St Valentin namuteguriye, gusa naramwihoreye.

Ubwo nahise nikomereza njya kuryama, kuko numvaga ntacyo narenza kuri ibyo! Kubera umunaniro nari nirirwanye, nashidutse agatotsi kamfashe! Maze nkangurwa na Telefone, nsanga ni umugore wanjye umpamagaye. Nahise mbyuka njya kureba ko ari mu cyumba cy’uruganiriro, gusa nasanze ntawuri aho! Nahise muhamagara, maze mubajije aho ari ambwira ko atagikeneye kwitwa umugore wanjye, ngo kuko ntazi urukundo icyo ari cyo!

Ikibazo mfite mwangiraho inama ni iki:

Umugore wanjye yagiye ntamwirukanye, ndetse nta n’ikindi kibazo twari dufitanye, none ubu njye iwabo kumucyura koko? Ese ubundi, uyu mugore wanjye arankunda?

Ese kuba nta mpano namugeneye, yaba impamvu yo gutuma ambwira ko ntazi gukunda? Ndabinginze nimungire inama, kuko ngo “Umutwe umwe ntiwigira inama, uretse iyo Gusara!”

Umwanditsi: DUSHIMIMANA Samuel

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU