Umwe mu basore baririmba muri Sauti Sol uzwi nka Bien yasabye umukunzi we Kuruka ko bazashyingiranwa kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Gashyantare 2019.

Bien wo muri Sauti Sol yateye ivi asaba umukunzi we Chiki Kuruka ko yamubera umufasha

Umuhanzi Bien-Aimé Baraza umwe mu basore bagize itsinda rya Sauti Sol kuri uyu wa Gatatu yateye ivi asaba umukunzi we Chiki Kuruka ufite inkomoko muri Nigeria ko yamubera umukunzi maze nawe amwemerere atajuyaje.


Umuhango wabaye mu ibanga rikomeye .Aho byaje gutangazwa n’umwe mu nshuti zabo za hafi ubwo yasakazaga amafoto agaragaza uyu musore atera ivi ahantu mu cyumba cya Cinema aho bari bagiye kurebera filime.

Bien wo muri Sauti Sol yateye ivi asaba umukunzi we Chiki Kuruka ko yamubera umufasha

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla cyavuze ko ibi bibaye nyuma yuko uyu musore yigeze avugwaho gutandukana n’uyu mukobwa gusa zimwe mu nshuti zabo za hafi zatangaje ako ari ibihuhu.

Bien wo muri Sauti Sol yateye ivi asaba umukunzi we Chiki Kuruka ko yamubera umufasha

Italiki nyirizina y’ubukwe bwaba bombi ntiramenyekana gusa ngo mu gihe cya vuba izajya hanze ndetse ko ubukwe bwabo bugomba kuzaba ku manywa y’ihangu abantu bareba ngo ntago bazabukora nkuko mugenzi wawo Fancyfingers baririmbana mu itsinda yabikoze.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU