Depite Kyagulanyi Ssentamu wamamaye mu muziki nka Bobi Wine yahawe n’abanya-Tanzania igihembo cyo guharanira ubwisanzure.

Bobi Wine yaherewe muri Tanzania igihembo cyo guharanira ubwisanzure

Uyu mugabo umaze iminsi muri Tanzania yahawe iki gihembo cyiswe ‘Best Freedom Fighter of our generation’, n’umuryango Global Students Integrity w’abiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryitiriwe Nelson Mandela [Nelson Mandela African Institute of Science and Technology] riherereye i Arusha muri Tanzania.


Aya makuru yabanje gushyirwa hanze n’umwe mu bakunzi be bamukurikira umunsi ku wundi witwa Ashburg Katto.

Nyuma ye na Bobi Wine yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ashimangira ko ari ukuri, avuga ko ku wa Kabiri yaganiriye n’abahagarariye abanyeshuri muri kaminuza zitandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba. Iki kiganiro cyabereye mu ishuri ryitiwe Mandela i Arusha.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yaganirije uru rubyiruko ku bijyanye n’uko bateza imbere ibihugu byabo n’umugabane muri rusange.

Ati “Nibanze cyane kukubumvisha umumaro w’abakiri bato mu guha umurongo muzima w’ejo hazaza ibihugu byacu ndetse n’umugabane. Nababwiye ukuntu nishimiye kwicarana nabo nta kindi tugamije ahubwo turi kuganira kuri ejo hazaza h’umugabane wacu.”

Uyu mugabo yakomeje abwira uru rubyiruko ko ibibazo by’umugabane wa Afurika bitigeze bibaho kubera abaturage, ikirere cyangwa ikindi ahubwo ari imiyoborere mibi.

Yababwiye gukora cyane no kutaba abo kumva no kuvuga mu nama zitandukanye ahubwo bakagerageza gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.

Bobi mu magambo ye yasoje agira ati “Nashimishijwe n’iki gihembo abateguye iki gikorwa bampaye.”

Depite Bobi Wine ntabwo ashyigikiye ubutegetsi bwa Yoweri Museveni ndetse mu minsi ishize nyuma y’inkundura yabaye ikamuviramo no gufungwa, yatangaje ko aziyayamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2021.

Kuri ubu Bobi afatwa nk’impirimbanyi mu guharanira ubwisanzure muri Uganda, aho abenshi bakunze intero akunze gukoresha igira iti ‘Ubuyobozi bw’abaturage, ubuyobozi bwacu’.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU