Umunyonzi yarashwe n’umupolisi ahita apfa ubwo yari amwambuye igare rye, bikurura imvururu hagati y’abapolisi n’abanyonzi.

Ibi byabaye ahagana saa munani (14:00) zo ku wa Kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2019, muri zone Rohero, i Muyinga mu mujyi wa BujumburaAbabonye iryo sanganya bakavuga ko umunyonzi yahagaritswe n’abapolisi babiri b’abofisiye bari bambaye imyenda ya gisivile baherekeje n’abandi batatu bafite intwaro.

Yagize ati “ Ubwo umunyonzi yahagarikwaga, abapolisi babiri bamwambuye igare bamubwira ko ahagaze ahatarabugenewe”.

Akomeza avuga ko habayeho uguterana amagambo ndetse n’abandi banyonzi babyivangamo ari benshi bagamije kurengera mugenzi wabo, ndetse banashaka kubohoza igare rye.

Avuga ko abapolisi bageze aho bagira umujinya, ati “Umwe muri bo yasabye bagenzi be imbunda yo kurasa muri abo banyonzi, uwapfuye ryamufashe mu mugongo ahita apfira aho”.

Umunyonzi wari muri icyo kivunge, aganira na Iwacu/Burundi, yagize ati “Buri gihe baradufata bakatwaka amafaranga, badusaba hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu [y’amarundi] kugira ngo bagusubize igare ryawe baba bafashe, iyo ubyanze igare ryawe bahita barijyana ahantu udashobora kuzongera kuribona”.

Mu kuvana uwo murambo aho, abanyonzi bari babanje kwigaragambya biba ngombwa ko polisi ibasubiza inyuma batanga inzira y’imbangukiragutaba.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugana na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano, abatangariza ko bidashoboka ko yahita abaha amakuru y’iryo bara ryabaye. Umupolisi warashe umunyonzi yahise ajyanwa ku biro byabo i Rohero.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU