Ubusa ku busa mu joro rizira igitego niwo musaruro waranze imikino ibiri ya 1/8 ya UEFA Champions League, aho Liverpool FC yari iwayo yanganyije na FC Bayern Munich 0-0 na Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa ikihagararaho imbere ya FC Barcelone yahushije ibitego byinshi byabazwe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gashyantare 2019, kuri Stade Anfield ya Liverpool FC habereye umukino wahuje amakipe y’ibihangange muri ruhago y’Isi kuko yombi abitse ibikombe bya UEFA Champions League bitanu, Liverpool FC na Bayern Munich yo mu Budage.
Umutoza wa Liverpool FC, Jürgen Klopp, yahanganaga n’ikipe yamutsinze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe mu 2013 ubwo yatozaga Borussia Dortmund y’iwabo mu Budage.
Kuri stade ihoraho urusaku rwinshi, umunyezamu wa Bayern Munich, Manuel Neuer yongeye kwigaragariza Isi akuramo imipira yabazwe yashoboraga guhesha Liverpool FC intsinzi irimo umutwe wa Joel Matip wo ku munota wa 73 n’uburyo Sadio Mane yabonye asigaranye n’uyu munyezamu ku munota wa 85 ariko aranga aba ibamba.
Impinduka z’umutoza Niko Kovac wa Bayern Munich zo kwinjiza abakinnyi bafite ubunararibonye mu gice cya kabiri nka Franck Ribery na Rafinha ntacyo zamufashije kuko umukino warangiye ari 0-0.
Mu wundi mukino, Lionel Messi na bagenzi be ba FC Barcelona banganyije ubusa ku busa na Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa.
Muri uyu mukino, Barcelona yagerageje gutera mu izamu inshuro 26 zose ariko amashoti atanu yonyine aba ariyo aribonezamo, nabwo Anthony Lopes urindira Lyon na ba myugariro be bakomeza kwitwara neza kugeza umukino urangiye.
Imikino yo kwishyura izatuma hamenyekana ikipe zizakomeza muri ¼ cya UEFA Champions League iteganyijwe tariki 13 Werurwe 2019.
Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe indi mikino ibiri aho Atletico Madrid irahura na Juventus naho Schalke O4 yisobanure na Manchester City.









IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE: