Clement yavuze ko bimushimisha cyane kuko kubona abafana b’igitsina gabo bifuza umugore we ngo aba azirikana yuko Businesi iba irimo gukora amafaranga akinjira.

Clement yagize icyo avuga ku bagabo bakururwa n’ubwiza bw’umugore we Knowless

Ishimwe Karake Clement Umuyobozi wa Kina Music akaba n’umugabo w’umuririmbyi Knowless Butera ni umwe mu bagabo badakunze kugira icyo bavuga ku bagore babao gusa kuri uyu munsi yatangaje uko yiyumva nyuma bitewe nuko hari igitsina gabo kishimira umugore we  Butera  Knowless ukora akazi k’ubuhanzi .

Mu kiganiro aherutse kugirana na KT Press yasubije ko ntacyo bimubangamiraho kuko aba azirikana ko ari amafaranga aba yinjira

Clement yagize icyo avuga ku bagabo bakururwa n’ubwiza bw’umugore we Knowless

Yagize ati “Nkubwije ukuri iyo mbonye abagabo bamwifuza ndabikunda. Nzirikana y’uko abo bose bazakomeza kwitabira ibitaramo bye asaruremo amafaranga menshi.”

Yakomeje yongeraho ko kubana na Knowless yari azi neza akazi akora kandi ko abafana b’abagabo baramutse bamukuyeho amaboko byatuma ibyo akora bisubira inyuma.

Ati “Nemeye kubana nawe nzi neza ibyo akora. Abafana b’abagabo baramutse bagaragaje kutamwishimira byatuma buzinesi ye(umuziki) ihomba, ariko icya mbere ni icyizere.”

Clement ngo akibana na Knowless ndetse bakanabyarana yaraziko abafana b’igitsina gabo bazamucikaho gusa ngo siko byagenze ahubwo umubare wabo warazamutse cyane.

Clement yagize icyo avuga ku bagabo bakururwa n’ubwiza bw’umugore we Knowless

Twakwibutsa ko Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kanama 2016. Aho ubukwe bwe bwatashwe n’ibyamamare nyarwanda birimo Uncle Austin, Makanyaga, Tom Close, Christopher, Dream Boyz, Oda Paccy, Sgt Robert, Bruce Melody, Dj Pius n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU