Depite Bobi Wine yanzuye mu buryo budasubirwaho inyota afitiye guhatana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Uganda mu 2021.

Depite Bobi Wine yatangaje ko yifuza kwicara mu mwanya wa Perezida Museveni

Depite Bobi Wine umaze iminsi mu ngendo za politiki hanze ya Uganda, uyu muhanzi winjiye muri politiki yatangaje iby’uyu “mwanzuro witondewe” kuri CNN mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wayo Robyn Curnow.


Depite Bobi Wine amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’urundi rugendo yagiriye muri Jamaica aho yari yatumiwe mu gitaramo gikomeye cy’umuziki.

Yagize ati “Turashaka kubona Abanya-Uganda benshi batora, kandi Museveni ni we nzira yacu rukumbi.”

Yakomeje agira ati “Abantu benshi baje bansaba guhaguruka, tumaze igihe tuganira kuri iki kibazo n’itsinda ryanjye kandi ngomba kuvuga ko njye n’abantu banjye twanzuye mu buryo bwitondewe kuzahangana na Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu akurikira.”

Uyu muhanzi watorewe kuba Umudepite uhagarariye Kyadondo East mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, kuva yakorerwa iyicarubozo mu gihe yari afungiwe muri Arua, byatumye arushaho kuzura umugara.

Ubwo aheruka guhura na Minisitiri w’Umutekano, Gen Elly Tumwiine, uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yamutumyeho kuri Museveni ati “Genda umubwire ko dushaka kwicara mu mwanya we.”

Mu rugendo amazemo iminsi, Bobi Wine yahuye na Perezida wa Jamaica, Andrew Michael Holness, Umuyobozi w’Umutwe Uharanira Ukwishyira Ukizana muri Amerika, Rev Jesse Jackson Sr ndetse na Brad Sherman uri mu ba Congressmen b’icyo gihugu.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU