Diamond mu ihurizo rikomeye, ari mu ruhuri rw’ibibazo nyuma yuko ubukwe bwe bwari buteganyijwe taliki ya 14 Gashyantare bwasubitswe ntibube.

Diamond mu ihurizo rikomeye nyuma y’isubikwa ry’ubukwe bwe na Tanasha

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond kuri ubu ari mu ihurizo ry’ibibazo uruhuri nyuma yuko ubukwe bwe bupfuye ku mpamvu zitamenyekanye.


Kuri ubu umuryango w’umukunzi we Tanasha batangaje ko umukobwa wabo atakomeza kubana mu buryo butemewe n’amategeko na Diamond kuko bishobora gukurura ibibazo by’inda z’indaro.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla cyatangaje ko bagiye kuba batandukanyije aba bombi mu rwego rwo kwirinda ko umukobwa wabo yatwara inda y’indaro kandi atarashyingiranwa n’uyu muhanzi umaze kubyarana n’abagore 2 barimo Zari Hassan ,Hamisa Mobetto.

Diamond mu ihurizo rikomeye nyuma y’isubikwa ry’ubukwe bwe na Tanasha
Diamond mu ihurizo rikomeye kubera ubukwe bwe na Tanasha

Amakuru akomeza avugako Diamond Kuri ubu asa n’uciye agahigo ko kuba amaranye na Tanasha igihe kirenga amezi ane  ataramutera inda.

Byari bitenyijwe ko bazakora ubukwe kuwa 14 Gashyantare 2019. Uyu munsi warageze ariko iby’ubukwe ntibyabaye. Kuri ubu hakaba hibazwa italiki ubukwe bwabo buzaberaho?

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU