Nyuma y’uko Diamond Platnumz na Rayvanny bashyize hanze indirimbo ‘Tetema’ bahuriyemo, hamaze gutahurwa ko amagabo yayo ndetse na tumwe mu duce tugize amashusho byayo babishishuye.

Diamond Platnumz na Rayvanny barashinjwa gushishura indirimbo y'umuhanzi Tyler the Creator

Tetema ni indirimbo yashyizwe ahagaragara ku italiki ya  6 Gashyantare 2019, mu minsi ine imaze igiye hanze, igashyirwa kuri Youtube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni ebyiri.

Nyuma y’amasaha make imaze kugezwa kuri rubanda, iyi ndirimbo ya Diamond na Rayvanny yaherekejwe n’ubutumwa buvuga ko bayishishuye umuhanzi Tyler the Creator n’indirimbo ye “See You Again”.

Diamond Platnumz na Rayvanny barashinjwa gushishura indirimbo y'umuhanzi Tyler the Creator

Ikinyamakuru Kahawatungu, gitangaza ko uhereye ku masegonda 15 y’iyi ndirimbo ya Diamond na mugenzi we Rayvanny, hari amwe mu magambo ahura mu bitero, by’umwihariko ku mashusho yayo, ngo aba basore bakaba barakoresheje itsinda ry’Ababyinnyi bambaye imipira (T-Shirts) y’imyeru n’ingofero, batambuka bari ku mirongo inyuma yabo haparitse indege, amashusho asa neza 100% n’ayo muri iyi ndirimbo ‘See you Again” ya Tyler the Creator.

Diamond Platnumz na Rayvanny barashinjwa gushishura indirimbo y'umuhanzi Tyler the Creator

Amashusho y’indirimbo ‘See you Again” yashyizwe hanze muri Kanama umwaka ushize, kuri youtube ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 27.

Diamond Platnumz na Rayvanny bashinjwa gushishura bakaba ntacyo bari batangaza kuri ibi bashinjwa dore ko iyi ndirimbo yabo ifite ibitekerezo (Comments) byayitanzweho bisaga 8200, bamwe bagaruka kuri ubu bujura.

Indirimbo Tete,a iravugwa ho gusa neza na See you Again
Indirimbo Tete,a iravugwa ho gusa neza na See you Again

Reba amashusho y’Indirimbo “Tetema” ya Diamond Platnumz na Rayvanny:

Reba amashusho y’indirimbo “See you Agian” ya Tyler the Creator:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU