Icyamamare muri muzika Diamond Platnumz umenyereweho kugira udushya twinshi, kuri iyi nshuro icyongereza cyamutamaje ku buryo yahawe urwamenyo nyuma yo kwibeshya ku ijambo.

Diamond Platnumz yahawe urwamenyo nyuma yo kwibeshya ku ijambo

Hari ku munsi w’ejo ubwo uyu muhanzi yifurizaga isabukuru nziza uwo yita mushiki we witwa Esma Khan uzwi nka Esma Platnumz muri Tanzania, ubwo Diamond Platnumz yageragezaga kwifuriza isabukuru nziza uyu mukobwa, yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ati: “ni isabukuru ya mushiki wanjye ndabasabye mumfashe tuyimwifurize” aho yabyanditse muri aya magambo (It’s my Sister@_esmaplatnuz Birthday…please helo me to drop a wish…)

Diamond mu myandikire yibeshye gato yandika helo aho kwandika help
Diamond yahawe urwamenyo kubera imyandikire ye aho yibeshye gato yandika helo aho kwandika help

Icyo si cyari ikibazo gusa ubwo yandikaga aya magambo yibeshyemo ijambo rito ari naryo ryatumwe bamwe mubamukurikira bamuha urwamenyo kuko aho yagombaga kuvuga ngo “help” we yibeshye ahari kujya P ahashyira O yiyandikira “helo” , ariyo mpamvu yahawe urwamenyo. Mu bitekerezo (Comments) byatanzw kuri iyo foto wabonaga aricyo abenshi bagarukaho nubwo Diamond we wabonaga nkibisanzwe ntacyo bimubwiye.

Diamond Platnumz yahawe inkwenene nyuma yo kwibeshya ku ijambo

Diamond Platnumz yahawe inkwenene nyuma yo kwibeshya ku ijambo


Diamond Platnumz yahawe inkwenene nyuma yo kwibeshya ku ijambo

Tubibutse ko Diamond ari mu myiteguro yanyuma y’ubukwe bwe na Tanasha umunyakenyakazi w’umunyamakuru wigaruriye umutima we , bagomba kurushinga kumunsi Zari yamwangiyeho ku mugaragaro.

Diamond Platnumz yahawe inkwenene nyuma yo kwibeshya ku ijambo
Tanasha Donna, umukobwa ugiye kurushinga na Diamond

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU