Kurebana ay’ingwe no guterana amagambo hagati ya Zari na Tanasha bikomeje gufata indi ntera aho aba bombi badasiba gutukanabapfa umuhanzi Diamond Platnumz.

Diamond yatumye Zari na Tanasha bongera guterana amagambo

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond, yongeye guterana amagambo kuri Instagram na mukeba we Tanasha kuri ubu uri mu rukundo na Diamond, aho yamushinje ko akundira Diamond amafaranga ye undi amusubiza ko ari ikigoryi.


Mu butumwa Zari yashyize kuri Instagram ye bwabaye imbarutso yo guterana amagambo,Zari yagize ati: “Nubwo benshi bashaka umugabo w’umukire njye mba nshaka kuba umugore w’umukire.”

Nyuma y’ubu butumwa bwatumye benshi mu bafana b’uyu mugore na Diamond bacika ururondogoro, Tanasha nawe yanze kuripfana niko kujya kuri Instagram yandikaho ati: “Namenye neza ko iyo uteranye amagambo n’igicucu nawe uba uricyo.Niyo mpamvu nahisemo kubireka.”

Zari watandukanye na Diamond amushinja kumuca inyuma,akunze kwibasira abakunzi be kuko mu minsi ishize yahanganye n’uwitwa Hamissa Mobeto none ubu ari kurebana ay’ingwe na Tanasha Donna ugiye kwegukana uyu wahoze ari umugabo we.

Zari na Tanasha bakomeje guterana amagambo bapfa Diamond
Zari watandukanye Diamond mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2018

Diamond na Tanasha bari gutegura ubukwe muri uku kwezi aho bivugwa ko buzitabirwa n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku isi.

Zari na Tanasha bakomeje guterana amagambo bapfa Diamond
Tanasha na Diamond bari mu rukundo

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU