Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ubutumwa bw’ishyirahamwe ry’abatunganya muzika mu Rwanda aho bavuze ko badashyigikiye igikorwa cyo gutanga ibihembo bya Salax Awards, bitewe nuko imitegurire yacyo idahesheje agaciro umwuga w’abatunganya umuzika mu Rwanda, aha Dj Adams yababwiye ko nabo bafite byinshi byo gukosora kuko nabo umwuga wabo batawukora kinyamwuga.

Dj Adams yanenze abatunganya muzika mu Rwanda bateye utwatsi irushanwa rya Salax Awards ababwira ko nabo atari shyashya

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, nibwo hasohotse itangazo rya RAPO[ Rwanda Audio Producers Organisation] ishyirahamwe ry’abatunganyamuziki mu Rwanda aho batangaje ko batanogewe n’imitegurire y’ibihembo bya Salax Awards ku nshuro yaryo ya 7 kuko iteguye nabi ndetse ko ibi bibatesha agaciro nk’abatunganya muzika mu Rwanda.

Dj Adams yanenze abatunganya muzika mu Rwanda bateye utwatsi irushanwa rya Salax Awards ababwira ko nabo atari shyashya

Bamwe mu babonye iri tangazo bahise bemeza badashidikanya ko impamvu yabateye kutishimira irushanwa aruko ntacikiro babarizwamo mu byiciro 9 bigize iri rushanwa ryari rimaze igihe kinini ritabaho.

Mu butumwa umwe mu basesenguzi ndetse akaba ari umwe mu barwaniye ishyaka umuziki nyarwanda kugirango utere imbere Dj Adams yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko atanenze Salax gusa kuko nabo nubwo batunganye umuziki  haribyo bagomba gukosora birimo nko kwigana indirimbo z’abandi.

Dj Adams yanenze abatunganya muzika mu Rwanda bateye utwatsi irushanwa rya Salax Awards ababwira ko nabo atari shyashya

Yagize ati” Ndibuka ya Ndirimbo basabiye imbabazi irimo Bruce Melody,Riderman na Allioni yitwa TUZA. Bavuze ko batari babizi ko ari “Agashishwa ” ko ari Producer wabikoze. Niba ariko bimeze,Aba producer icyubahiro bashaka ni ikimeze gute? Abasaba abakobwa ko baryamana mbere yo kubakorera se? Abasaba “siriduwiri” ngo babone inspiration se? Abanywa ibiyobyabwenge se? Abashishura se? Abatanga projects zabandi ku gihe se kandi barishyuwe kera? Abavuga ko bazi aba presenter bazakora umuti se? Yego si bose babikora uko ariko ushaka ingero zabakora ibyo mvuze nta kibazo mfite facts and figures nkuko bisanzwe.Mushatse mwatuza mukabanza mukikosora mukanakosora ibiri mu ma studio kuko ibyo mukora nibyo bivamo ibikurikira byose bifutamye. Ubundi se abenshi si udushishwa bashaka kubahirwa?”

Uzi guhakana mur’abo ba producer nabe ashaka ingingo imurengera cyangwa umuti umeneke. Ubundi bene aya matiku ari no muruganda rutaragira agatege muba mwubaka cyangwa?

Bamwe mu bashyize ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo babwiye Adams ko bibaho ndetse ko yarakwiye kubagirira akabanga kuko hari abo atonetse

Dj Adams ni umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bagerageze gukora iyo bwabaga kugirango ateze umuziki nyarwanda imbere aho akenshi yakundanga gutamaza bamwe mu bahanzi nyarwanda bibwiraga ko bakoze indirimbo nziza gusa nyuma bagatungurwa no kumva uyu munyamakuru yazanye indirimbo bayishishuyeho bityo bigenda bicika.

Tuganire ,Ese uremeranya nibyo Adams yavuze cyangwa hari uko ubyumva ku giti cyawe? Dusangize igitekerezo cyawe ahagenewe ubutumwa [ Comment].

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

IGITEKEREZO 1

  1. Ikibazo nuko niyo ikosa ribayeho uwarikoze yumva utagomba kugira icyo umuvugaho.indirimbo wimfatanya nisi ifite aho ihurira nibyavuzwe kuri iyo ndirimbo ya Bruce na alion bivuze ko kuba baravuzwe gushishira byabaye nkaho arukubabuza gutera imbere cg kubafata kunda.Nibyiza kubwira ko wakosheje ukikosora kuko nibyo muba mwakoze nitwe muba mwabikoreye tugomba kubishima aho gushimwa naho kugaya naho mukahamenya mukikosora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU